skol
fortebet

Rubavu: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 28 beguye

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari dutandukanye mu karere ka Rubavu, beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2017.
Umuyobozi w’akarere akaba ahamya ko beguye ku bushake bwabo ariko abo avuga ko beguye bo bararira aho kwarika, bagahakana ibyo kwandika amabaruwa ku bushake.
Sinamenye Jeremie, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, yavuze ko hari abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 28 mu karere ke beguye, akavuga ko atarasoma neza amabaruwa yabo kuko agiye ari mu mirenge (...)

Sponsored Ad

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari dutandukanye mu karere ka Rubavu, beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2017.

Umuyobozi w’akarere akaba ahamya ko beguye ku bushake bwabo ariko abo avuga ko beguye bo bararira aho kwarika, bagahakana ibyo kwandika amabaruwa ku bushake.

Sinamenye Jeremie, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, yavuze ko hari abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 28 mu karere ke beguye, akavuga ko atarasoma neza amabaruwa yabo kuko agiye ari mu mirenge babarizwamo, ariko agahamya ko beguye ku bushake.

Nzayisenga Evariste wari usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Murambi mu murenge wa Rubavu, nawe ari mu beguye. Avuga ko bahatiwe kwegura kandi agashimangira ko abeguzwa usanga akenshi ari bo bitwara neza mu kazi, ababa basanzwe basiba cyangwa bakerererwa akazi banakora andi makosa atandukanye mu kazi bagakingirwa ikibaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa