Rubavu: Hafashwe bane bakekwaho gukora no gukwirakwiza amadolari y’amiganano
Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

Abagabo bane barimo umukongomani umwe, bafatanwe 4000 by’amadolari ya Amerika y’amiganano n’impapuro 850 bifashishaga mu kuyakora.
Bafashwe ku wa Gatatu, tariki 23 Mata 2025, mu Murenge wa Rubavu, Akagali ka Buhaza, ho mu Mudugudu wa Murambi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Karekezi Twizere, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko bafashwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu.
Ati "Ni byo koko abantu bane barimo umwe ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafashwe bafite amadorari y’amahimbano n’ibikoresho byifashishwa mu kuyakora. Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha ni ryo ryabafashe. Bakekwaho kugira uruhare mu gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano."
SP Karekezi yavuze ko iyi operasiyo yo kubafata yakozwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho bafashwe bafite amadolari y’amahimbano 4000, impapuro 850 zikoreshwa mu kuyakora ndetse n’irobo y’ifu (Poudre) ikoreshwa muri icyo cyaha.
Yaboneyeho gushimira abaturage batanga amakuru atuma ibyaha biburizwamo cyangwa ababyishoyemo bagafatwa.
Yongeye kandi gusaba buri wese kugira uruhare mu gutanga amakuru igihe cyose hari ibimenyetso by’ibikorwa by’uburiganya, cyane cyane ibijyanye no gukoresha amafaranga y’amahimbano, kuko bibangamira ubukungu bw’igihugu.
Ati "Turakangurira n’abashukwa n’ibikorwa nk’ibi kubireka, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi gifite ingaruka zikomeye haba ku muntu ku giti cye no ku gihugu muri rusange."
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gisenyi, mu gihe iperereza rikomeje.
Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi. Iyo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi ariko atarenze miliyoni icumi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *