skol
fortebet

Rubavu: Umugore yafatanywe udupfunyika 100 tw’urumogi (utwo bakunze kwita bule)

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iragira inama abishora mu biyobyabwenge; ni ukuvuga ababyinjiza mu gihugu, ababitunda, ababinywa n’ababikoresha kubireka kubera ko, usibye kuba ari icyaha bibateza igihombo gikomeye .
Gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize,ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iragira inama abishora mu biyobyabwenge; ni ukuvuga ababyinjiza mu gihugu, ababitunda, ababinywa n’ababikoresha kubireka kubera ko, usibye kuba ari icyaha bibateza igihombo gikomeye .

Gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize,ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Chief Warage, Suzie na Muriture ni byo kugeza ubu bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko iri Teka ribiteganya. Kuri ibi hiyongeraho guhumeka Kole na Lisansi.

Abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu babikuye muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bakora uko bashoboye kose kugira ngo badafatwa; ariko ntibibuza Polisi y’u Rwanda kubibafatana kubera ingamba yafashe zo kurwanya iki cyaha ifatanyije n’izindi nzego za Leta n’izikorera, n’ibindi byiciro birimo Abambasaderi bayo mu gukumira ibyaha, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha, Abanyamuryango b’Amahuriro atandukanye yo gukumira ibyaha n’abaturage muri rusange.

Ubwo bufatanye n’imikoranire myiza ishingiye ahanini ku guhanahana amakuru ku gihe ni byo byatumye ku itariki 7 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ifatana umugore witwa Mukamusoni Maimuna udupfunyika 100 tw’urumogi (utwo bakunze kwita bule).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugore w’imyaka 24 y’amavuko yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (aho bita kuri Petite Barrière), ni mu kagari ka Mbugangari, mu murenge wa Gisenyi.

CIP Kanamugire yagize ati,"Nk’uko bigenda ku binjira mu gihugu bose; Abapolisi b’u Rwanda bakora kuri uwo mupaka baramusatse; babona urwo rumogi mu mutwaro we; bahita bamufata. Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi; ndetse n’urwo rumogi ni ho rubitse."

Yakomoje ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati," Kubitunda, kubikoresha no kubicuruza ni icyaha. Ubifatanwe arafungwa akanacibwa ihazabu. Ikindi ni uko kubishoramo amafaranga ari ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Ababyishoramo baragirwa inama yo kubireka batarahura n’izo ngaruka ndetse n’izindi tutarondoye."

Yagize kandi ati,"Bamwe mu bakubita bakanakomeretsa abandi, abafata ku ngufu, abasambanya abana, ndetse n’abiba akenshi baba banyoye ibiyobyabwenge. Buri wese arasabwa kwirinda kubyishoramo no gutanga umusanzu mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu atungira agatoki Polisi ababikora."

Mukamusoni nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaa kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa