skol
fortebet

Rubavu: Umumotari afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2017

Sponsored Ad

Umwe mu batwara abagenzi kuri moto mu karere ka Rubavu witwa Majyambere Jean Bosco afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana akekwaho guha Umupolisi ruswa y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ye gutanga amande yaciwe kubera guheka abagenzi babiri kuri moto (gutendeka).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yasobanuye uko uyu mugabo w’imyaka 24 y’amavuko yakoze iki cyaha agira ati,"Ku itariki 5 z’uku (...)

Sponsored Ad

Umwe mu batwara abagenzi kuri moto mu karere ka Rubavu witwa Majyambere Jean Bosco afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana akekwaho guha Umupolisi ruswa y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ye gutanga amande yaciwe kubera guheka abagenzi babiri kuri moto (gutendeka).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yasobanuye uko uyu mugabo w’imyaka 24 y’amavuko yakoze iki cyaha agira ati,"Ku itariki 5 z’uku kwezi Abapolisi bakora mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere bamufatiye mu murenge wa Busasamana ahetse abagenzi babiri kuri moto bamwandikira amande kubera ayo makosa. Nyuma y’umwanya muto yaragarutse aha umwe muri abo bapolisi iyo ruswa; ariko ntibyamuhiriye kuko yafashwe arafungwa."

Yagize ati, "Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Ikibabaje ni uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bataracika ku muco mubi wo kuyiha Abapolisi. Umuntu ufatiwe mu makosa cyangwa icyaha runaka akwiye gukurikiza ibiteganywa n’amategeko aho gutanga ruswa kugira ngo ye guhanirwa ibyo yakoze."

Yakomeje avuga ko ruswa igira ingaruka mbi kuri serivisi n’iterambere muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’aho ayikeka ku murongo wa telefone itishyurwa 916; kandi yibutsa ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye.

Ruswa ni ugutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 633 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu gika cyayo cya kane.

Iyi ngingo ikomeza ivuga (mu gika cyayo cya gatanu) ko ruswa ari kandi ugusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa undi muntu.

CIP Kanamugire yasabye buri wese kwirinda ruswa y’uburyo bwose no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru atuma ikumirwa no gufata abayaka, abayakira n’abayitanga.

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa