skol
fortebet

Ruhango: Banki ya Kigali yibwe, haraswa umukozi wayo abandi barakomereka

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2017, Abitwaje intwaro bataramenyekana bateye ishami rya Banki ya Kigali ryo ku Buhanda muri Ruhango bica umuntu umwe, abandi batatu barakomereka.
UMURYANGO wamenye ko uwarashwe yari umugore watangaga amafaranga (Cashier) witwa MUHAWENIMANA [yize iby’icungamari muri Kaminuza y’i Mudende] akaba yahise yitaba Imana. Uyu mugore ngo yari amaze amezi ane akoze ubukwe asezeranye kubana akaramata n’umugabo we.
Abaturage bavuga ko mu (...)

Abaturage bavuga ko mu bari bitwaje imbunda harimo abari bambaye imyenda isa n’iya gisirikare.

Hari amakuru avuga ko aba bajura batanu bajombye ibyuma mu bitugu ushinjwe umutekano kuri Banki ya Kigali.Ngo undi mu Security yagerageje kurasana n’abo ariko bamurusha ingufu.

Hari amakuru avuga ko abo bajuru bari batanu kandi ko basohotse muri iyo Banki batwaye ibikapu byuzuye amafaranga.Kugeza ubu ingano y’amafaranga ntiramenyekana.

Ngo basohotse muri Banki inzego z’umutekano n’abaturage batarahagera baciye inyuma ya Banki bagenda n’amaguru barasa bishakira inzira ntihagira ufatwa muri bo.

Agace ka Buhanda kabereyemo ubwo bujura gaherereye mu gice cyo hafi ya Gitwe mu Murenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango.

Abagera kuri batatu barimo na Manager w’iri shami bakomerekejwe n’amasasu ubu barimo kuvurirwa mu bitaro bya Gitwe.

Ni ku nshuro ya kabiri iyi Bank itewe n’abajuru kuko no mu kwezi gushize bahateye ariko bagateshwa n’inzego z’umutekano.

Bivugwa ko byose bitewe n’uko kuwa kabiri iyi Banki ya Kigali yakira amafaranga menshi iba yakuye kuri Banki ya Kigami mu ishami rya Muhanga bitewe n’uko isoko riba riba rizarema kuwa Gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa