Rulindo: Yafatanywe arenga ibihumbi 600 Frw yashakaga kugura amabuye y’agaciro mu buryo batemewe
Yanditswe: Friday 12, Sep 2025
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo, yafatanye arenga ibihumbi 600 Frw umugabo wari ugiye kugura amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse hahita hafatwa n’abakora ubu bucukuzi 10 bari bagiye kumugurisha ibilo bitandatu bya gasegereti.
Yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, mu Murenge wa Masoro, mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bukorerwa muri bimwe mu bice byo muri aka karere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko batazihanganira na rimwe abaturage bishora muri ubu bucukuzi butemewe.
Ati "Abantu birinde buriya bucukuzi butemewe, kuko bishobora gushyira ubuzima bw’ababikora mu kaga, ibirombe bikabagwaho cyangwa bakabukuramo indwara, usanga kandi aho bukorerwa hahora umutekano muke n’urugomo bituruka ku makimbirane hagati y’ababukora n’abangirizwa imirima, kandi ababufatiwemo barafungwa imiryango yabo ikabura abayikorera."
Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gufata abinangiye kureka ubu bucukuzi, bikorwa umunsi ku munsi kandi batabihanganira.
Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi butemewe kuko bishyira mu kaga ubuzima kandi bigateza umutekano muke aho bikorerwa.
Abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe iperereza rikomeje.
Yafatanywe arenga ibihumbi 600 Frw yashakaga kugura amabuye y’agaciro mu buryo batemewe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *