RURA yahaye abamotari amabwiriza mashya mu rwego rwo kurinda abagenzi Coronavirus
Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2020
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye abamotari gukura ku ngofero ikirahuri gitwikira mu maso h’umugenzi no gushyira za kandagira ukarabe na alukoro yica udukoko aho bahagarara ari benshi.
RURA yabwiye abagenzi kujya bitwaza ibitambaro byo kwambariraho ingofero y’ubwirinzi [casques] kugira ngo zidakora ku ijosi.
Ibikubiye muri iri tangazo RURA yashyize hanze biratangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020.
Mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi barindwi ba (...)
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye abamotari gukura ku ngofero ikirahuri gitwikira mu maso h’umugenzi no gushyira za kandagira ukarabe na alukoro yica udukoko aho bahagarara ari benshi.
RURA yabwiye abagenzi kujya bitwaza ibitambaro byo kwambariraho ingofero y’ubwirinzi [casques] kugira ngo zidakora ku ijosi.
Ibikubiye muri iri tangazo RURA yashyize hanze biratangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020.
Mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi barindwi ba Coronavirus kuva uwa mbere yaboneka kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *