skol
fortebet

Rusizi:Polisi iri gushakisha ukekwaho kwica umusore yavuraga imitezi

Yanditswe: Saturday 21, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyagato Juliette w’imyaka 49, wo mu kagari ka Karangiro,umurenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi, arashakishwa n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi akekwaho urupfu rwa Ishimwe Jean Claude w’imyaka 23, bivugwa ko ngo yaba yaramuteye urw’ingusho aje kumwivuzaho indwara y’imitezi, dore ko uyu mugore yari asanzwe ahazwi nk’umuvuzi wa magendu.

Sponsored Ad

Saa mbiri n’iminota 15 z’umugoroba wo ku wa 16 Mutarama, mu gasoko ka Karangiro kari mu mudugudu wa Kamatene, akagari ka Kagarama mu
murenge wa Mururu, i Rusizi, habonetse umurambo wa Ishimwe, mu bitara biri hafi y’inzu uyu Nyagato acururizamo ibirungo, bikanavugwa ubwo bucuruzi bw’ibirungo ari nko kujijisha, ahubwo icyo ahakorera nyir’izina ari ubuvuzi bwa magendu.

Amakuru avuga ko uyu musore wo mu mudugudu wa Cyimbogo, akagari ka Karangiro kamwe n’uwo mugore, mu murenge wa Nyakarenzo, ngo wari
umaze iminsi hari bagenzi be abwira ko arembejwe n’indwara y’imitezi amaranye igihe yabuze uko yivuza kubera isoni, yanabuze uko abwira ababyeyi be, ngo mu masaha y’akabwibwi hatabona neza, abana bakiniraga muri ako gasoko bamubonye yinjira mu nzu uwo mugore acururizamo.

Ayo makuru akomeza avuga ko abo bana bakomeje kuhakinira bigeze muri ayo ma saa mbiri babona wa mugore asunikira ikintu mu bitara iruhande rw’ikigega cy’amazi kiri hafi y’inzu acururizamo, muri metero nka 50 gusa uvuye ku biro by’umurenge wa Mururu, bayoberwa ibyo ari byo, banabifata nk’ibisanzwe,bakomeza kwikinira.

Ngo hahise hanyura umukobwa wihitiraga atsitara kuri icyo cyari kihashyizwe,arebye asanga ni umuntu, avuza induru, abahise bahagera basanga
baramuzi, baramuterura bamujyana kuri poste de santé iri aho mu gasoko, ni ho ngo babwiriwe ko umusore yapfuye.

Uwahaye amakuru umunyamakuru wa Bwiza dukesha iyi nkuru yagize ati: “Amakuru yatangiye guhwihwiswa, n’ayo y’iyo mitezi uwo musore bivugwa ko yari
arwaye atangira kuvugwa, iby’uko bamubonye yinjira mu nzu uwo mugore basanzwe bazi ko avuriramo magendu bitangira kuvugwa.

Mu gihe bakibirimo barebyeku nzu uwo mugore abikamo ibyo birungo acuruza baramubura kandi bahamubonaga, basanga yasize urufunguzo mu rugi
yegekaho ntiyakinga, batekereza ko kudakinga yabitewe n’igihunga, arabura n’ubu ntaraboneka.’’

Yarakomeje ati: “Icyatumye benshi bemeza ko ashobora kuba yamuteye urw’ingusho, ni uko nta kindi gikomere bamubonanye.

Banakinguye urugi hari bimwe mu bimenyetso basanze muri iyo nzu, nk’irangamuntu ye, na bimwe mu byo yari yambaye,kuko umurambo bawusanze wambaye akenda
k’imbere gusa,kandi yinjiye bamubona yambaye neza, no kuba uwo mugore bizwi ko ahatangira ibinini, akanahaterera inshinge, byose bya magendu bivugwa ko akura muri Congo,yarahise aburirwa irengero na n’ubu, nta n’ubimubajije, bituma akekwa.’’

Undi utuye hafi aho watanze amakuru, yavuze ko muri iryo joro bikimara kuba ngo uyu mugore yateze moto ijya Kamembe, agezeyo atega imodoko yerekeza i Kigali abenshi batarasobanukirwa ibyo ari byo, n’ubu ngo ntibarongera kumubona.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karangiro Nzamwitakuze Dative, yavuze ko, koko kuva uriya murambo waboneka uriya mugore wabanaga na nyina gusa kuko bamwe mu bana be bashatse,abandi bari ku ishuri, ntarongera kugaragara, batazi iyo yarengeye,ariko ko ashakishwa, abonetse yashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Ati: “Iperereza ni ryo rizerekana nyir’izina icyishe uriya musore ariko kuva umurambo we wagaragara iruhande rw’aho uriya mugore acururiza kandi
byavugwaga ko hari ababonye yinjira iwe ntibabone asohoka, umugore ntiyongeye kugaragara.

Kuba avura magendu byo byari bizwi cyane kuko kuva yanava ku kigo nderabuzima cya Nyakarenzo aho yakoreraga, byakomeje kuvugwa ko ari wo mwuga yakomeje,akanawukorera hariya acururiza, ariko reka turekere inzego zibishinzwe akazi kazo zizabiduhaho ukuri byose.’’

Mu gihe uyu mugore agishakishwa,ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari utarashyingurwa, kuko wahise ujyanwa mu bitaro
bya Gihundwe gukorerwa isuzuma,.

Ba nyira wo n’abaturanyi babo bari bakiwutegereje ngo ushyingurwe, banasaba ko iperereza n’isuzuma rya muganga byabagaragariza icyo byagezeho,Gitifu w’umurenge wa Mururu, Ngirabatware James akavuga ko hari n’abandi bahise bafatwa mu rwego rw’iperereza, icyakora ko bamwe batangiye kurekurwa.

Imirenge ya Mururu na Nyakarenzo si ubwa mbere ivugwamo abavuzi ba magendu ngo baba bakura ibinini n’inshinge muri RDC, bakavura abaturage kuri make,rwihishwa, cyane cyane abadafite ubushobozi bwa mituweli cyangwa abanga kuyitanga kubera izo mpamvu.

Abaturage bakibaza uburyo nk’uyu yari azwi, binazwi ko aho yitwa ko acururiza ibirungo ahatangira n’iyo miti akanatera inshinge,ariko ntabibazwe,
bagasaba ko abagaragaweho ubwo buvuzi butemewe bajya bakurikiranwa hakiri kare,bataragira ingogo bagarika.

Ibitekerezo

  • C’est fort probable qu’elle lui a injecté le benzathine penicillin et a oublié d’aspirer si Elle avait introduit dans la veine c’est la mort subite a moins qu’elle devrait avoir l’antidote ex adrenaline ou hydrocortisone.
    Ikindi extencelline soigne le syphilis (mburugu) tandisque la gonococcie(umutezi) est traité par la ceftriaxone cga azithromycin ou cefuroxime.
    Uriya muhungu azize ubujiji n’isoni nyuma leta nishyire imbaraga muma poste de Santé zifasha abantu neza Kandi zigishe abaturage uburyo bwo kwivuriza ahemewe.
    Tableau agiyemo nibwo buryo abazungu barangijemo Rudahigwa.
    Uwo musore Imana imwakire inamubabarire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa