skol

Rusizi: Bwa bukwe bwapfiriye ku rusengero byari agakino

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Ubukwe bwa Niyomugabo Thacien na Nyandwi Therese basengera mu itorero rya ADEPR ku Mudugudu wa Rugaragara muri Paruwasi ya Muramba mu Karere ka Rusizi bwabaye kimomo mu bitangazamakuru ko bwapfuye bageze ku rusengero byari agakino ko gucengana

Ku wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga 2018 nibwo Niyomugabo na Nyandwi waririmbaga muri korari yo ku mudugudu wa Rugaragara bagiye ku rusengero bagiye ngo gusezerana imbere y’ Imana nyamara Pasiteri avuga ko aba bombi batigeze biga inyigisho z’ abageni, yewe ngo ntiberekanywe mu rusengero na gahunda yabo yo gusezerana imbere y’ Imana ntabwo yari izwi n’ itorero.

Niyomugabo yari yarasezeranye na Nyandwi imbere y’ amategeko yaranamukoye ibihumbi 460. Niyomugabo Ticien yabwiye itangazamakuru ko atigeze yifuza ko ubukwe bwe bupfa ndetse ngo iwabo w’umukobwa bamumenyesheje ko ubukwe butazaba we yaranarangije kwitegura no gutanga ubutumire mu nshuti n’abavandimwe. Uyu mukobwa ngo niwe wagiye abwira pasiteri wabo ko ubukwe buhagaze.

Nyuma yuko kwa Sebukwe bamubwiye ko ubukwe buhagaze kandi yari yaramaze gusezerana n’umukobwa wabo mu mategeko ndetse yaramaze no kubaha inkwano ye, yahise atangira kubishyuza inkwano yabahaye ariko ngo inkwano banze kuzitanga kugeza ubwo Niyomugabo agiye kurega uyu muryango mu buyobozi bwa Leta.

Niyomugabo yabwiye Ibyishimo ati: “Twagiye mu rubanza mu mudugudu umusaza yemera kwishyura inkwano ariko umunsi wo kwishyura aza nta n’amafaranga igihumbi azanye mu bihumbi magana ane na mirongo itandatu nakoye.”

Akomeza avuga ko urubanza rwakomeje rukagera no ku kagari ati “Twageze ku Kagari batumira umukobwa ava ku mugabo (babanaga) ageze mu rubanza yisubiraho avuga ko ankunda. Gusa nahise mbona ko ari uburyo bwo gushaka kundiganya inkwano zanjye nanjye ndamubwira nti ntakibazo noneho uzaze dusezerane kuko nari mbonye ko bafite amayeri yo kugirango inkwano zanjye nzazibure.”

Icyaje gutungura uyu musore nuko ngo yahamagaye umukobwa ngo bajye kwa muganga kwipimisha umukobwa akabyanga, ikindi nuko ngo wa mukobwa atigeze ajya kubwira abapasiteri ko basubukuye ubukwe bwabo kandi bari barababwiye ko babuhagaritse.

Aba bombi kandi ntibigeze berekanwa mu rusengero, ntibahawe inyigisho itorero riha abagiye gushyingirwa, mbese ibibanziriza gusezerana mu rusengero byose nta na kimwe bakoze.

Mu mpera z’ icyumweru gishize tariki 28 Nyakanga Niyomugabo yagiye gusaba umugeni baramumuha, barangije berekeza ku rusengero ngo bagiye gusezerana kandi nta gahunda bigeze bahabwa na pasiteri.

Umusore n’abamuherekeje bageze ku rusengero mbere y’umukobwa, Umukobwa na we yahageze nyuma kuko yari yabanje kujya gushakisha ikanzu y’ubukwe ariko ahagera rubanda bamaze kumenya ibyabo.

Pasiteri Musabyimana Silas uyobora Mudugudu wa Rugaragara mu itorero ADEPR asanga uyu mukobwa yarabenze umusore ariko akabinyuza mu mayeri azatuma iwabo batishyuzwa inkwano bahawe.

Yagize ati: “Ikibazo nyirizina cyaturutse ku mukobwa kuko umukobwa ni we wagaragaje ko yabenze umusore, Umuryango w’iwabo w’umukobwa ni wo wahakaniye umusore ko nta bukwe buzaba baza no ku itorero batubwira ko ubukwe babusubitse…..

…… Kuva ubwo ntibigeze batumenyesha ko ubukwe babusubukuye. Umukobwa yampamagaye ku wa gatanu abwira ko bazashyingirwa kuwa gatandatu mubwira ko bidashoboka kuko ntibigeze barangwa mu rusengero, ntanubwo bipimishije.”

Pasiteri Silas yakomeje avuga ko impamvu bakoze ibyo byose bakajya ku rusengero bajijisha, ngo nuko umukobwa adashaka kwishyura inkwano kandi umusore na we akaba ashaka ko bayimwishyura, bityo ngo umusore na we yaje ku rusengero kugirango batavuga ko yabenze umukobwa ugasanga abuze inkwano ze.

Ati “Muri make bose barimo guhimana”.

Umusore yabwiye itangazamakuru ko icyatumye ajya ku rusengero abizi neza ko batujuje ibisabwa ari uko ashaka gasubizwa inkwano yatanze.

Ati: “Namenye amakuru ko umukobwa atwite, ndashaka ko bansubiza inkwano zanjye. Twari twasezeranye ivangamutungo rusange, ndashaka ko badutandukanya amasezerano bakayasesa. Nta kintu tuzagabana kuko ntitwigeze tubana, kandi ni na we wambwiye ko yanyanze. Ntabwo ari njye byaturutseho kuburyo twagabana imitungo. Ibyo kubana na we byararangiye.”

Uyu musore avuga ko kugeza ubu atazarega asaba inkwano ye gusa ahubwo ngo bagomba kumuha Miliyoni kuko yatakaje byinshi mu myiteguro y’ubukwe, ibyo yagiye gusabisha umukobwa, inkwano, n’ibindi byinshi. Ati: “Bazampa Miliyoni”.

Kugeza ubu Nyandwi Therese inomero ye ya telephone ntabwo iraboneka ku murongo ngo agire icyo atangariza itangazamakuru. Turakomeza kumuhamara twumve icyo avuga kuri uru rukundo rwe na Niyomugabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kinyaga uyu musore n’inkumi bavukamo, Ndagijimana Japhet yavuze ko umusore yajyanye ikirego asaba ko asubizwa inkwano y’amafaranga ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250.000 frw) yari yakoye, nyamara uyu musore we avuga ko yakoye ibihumbi 460. Uyu musore ngo yabwiye ubuyobozi bw’ akagari ko umukobwa yamubenze akishakira undi mugabo.

Yagize ati “Umusore yazanye ikirego ko ngo ashaka ko asubizwa inkwano ye, maze numva ibibazo bafitanye numva ari amatiki, mbashyira ku ruhande mbagira inama umusore yanga kumva maze mbabwira ko nta bubasha mfite mfite bwo gusesa isezerano mbagira inama ko bakiyunga bagakomeza gahunda yabo bakajya gusezerana nk’uko bari babiteguye.”

Birakekwa ko umukobwa yabwiye umusore ngo azaze bage gusezerana imbere y’ Imana agamije kumucecekesha ngo adakomeza kwishyuza inkwano. Umusore na we akamwemerera agamije kugirango iwabo w’umukobwa bazabure ikimenyetso cyerekana ko yabenze umukobwa wabo maze bamwishyure inkwano ze.

Ibitekerezo

  • Ba ngira "Umugore-Nzitunga, nibyanga ntungurane" bashaka gusaza Mzee Businge na services zabo
    ngaho namwe nimundebere, ejobundi muzumva bicanye.

    Ntabwo byoroshye jye ntumva basubiza umusore inkwano yatanze kd bakamwishyura nigihe yatakaje ndi Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa