Rusizi: Gitifu uvugwaho gufungira abaturage mu kagari yatawe muri yombi
Yanditswe: Friday 27, Jun 2025
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, Banyangiriki Alphonse yatawe muri yombi nyuma y’aho hari abaturage bamaze iminsi bamushinja kubafungira mu biro by’akagari.
Ku wa 26 Kamena 2025 ni bwo amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi yatangiye kuvugwa.
Ni mu gihe hari abaturage bo muri aka kagari bari baherutse kumushinja kubafungira mu biro y’akagari, bagaragaza ko abahora ubusa.
Uwari uherutse gufungwa yari yatemye igiti kigwira ubwatsi bw’urubingo, Banyangiriki ahita mufungira mu kagari.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yabwiye IGIHE ati “Yego, ari mu bugenzajyaha hari ibyo akekwaho agomba gusobanura”
Gitifu w’Akagari ka Kizura, Banyangiriki Alphonse afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha ya Muganza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *