skol

Rusizi: Meya Sindayiheba yakebuye abakora uburaya bashukishwa amafaranga menshi bakareka agakingirizo

Yanditswe: Sunday 29, Jun 2025

featured-image

Abagore bo mu Karere ka Rusizi bakora uburaya bavuga ko umuco wo gukoresha agakingirizo uri kugenda ucika bakabishingira ku bwiyongere bw’abagabo bongera amafaranga ngo abakora uburaya babemere bakorera aho.

Ni mu gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, igaragaza ko muri iki gihe hagaragara ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko, mu bibitera hakaba harimo no kudohoka ku muco wo gukoresha agakingirizo.

Ingabire Claudine umaze imyaka 17 akora uburaya yabwiye IGIHE ko abagabo aribo banga gukoresha agakingirizo, ashimangira ko nta mugore wakanga.

Ati "Umugore aba atinya gukuramo abana badahuje ba se. Umugabo rero ni we uba atagashaka, benshi bansaba kutagakoresha. Arakubwira ngo amahitamo ni abiri urafata make nkambare? Urafata menshi nkambure? None se ubwo umuntu yaguhitishamo hagati y’ibihumbi 10Frw n’ibihumbi 50Frw ugahitamo 10 Frw?".

Mugenzi we bakorana uburaya ahitwa mu Kazarusenya no ku Karushaririza yavuze ko umuco wo gukoresha agakingirizo uri kugenda ucika.

Ati "Muri iminsi turi kubona abagabo benshi badusaba kudakoresha agakingiro. Baduhitishamo, ngo nguhe menshi nkorere aho cyangwa nguhe make nkoresheje agakingirizo, kubera ko uba uzi uko uhagaze uhitamo ukavuga ngo n’undi nararangiye nta kibazo".

Mukandekezi Elisabeth, umukozi w’Umuryango Alliance for Heathe Communities (AHC) ushinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu bafite ibyango byinshi byo kuyandura, barimo n’abakora uburaya avuga ko Karere ka Rusizi ari hamwe mu hari kugaragara cyane ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Ati "Tutekereza ko bifitanye isano kuba Ari Akarere gahana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi. Natwe turabinona ko ikoreshwa ry’agakingirizo ryagabanutse. Abakora uburaya bari mu bantu bafite byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA ninayo mpamvi tubashishikariza gukoresha agakingirizo no kugana kenshi Ibigo Nderabuzima kugira ngo bahabwe imiti yitwa Prep ibarinda kwandura".

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yakebuye abanga gukoresha agakingirizo abibutsa ko ubuzima ari yo mpano iruta izindi.

Ati "Ubuzima ni cyo kintu gikomeye umuntu aba afite imbere ye, udafite ubuzima bwiza ntacyo ubasha kugeraho ikintu cyose byagusaba kugira ngo ubashe kurinda ubuzima bwawe ubw’abandi, ubw’abaturanyi n’ubw’igihugu ukwiye kugikora kuko kwirunda biruta kwivuza".

Virus itera SIDA yagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu 1983 itangira gukwirakwira cyane guhera mu 1986 aho nko hagati ya 1988 na 1996 ari bwo yanduwe n’abantu benshi.

Bitewe n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe hashize imyaka irenga 10 umubare w’abafite virusi ya SIDA mu Rwanda ari 3%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa