Rutsiro: Abantu umunani bafunzwe bakekwaho uruhare mu bujura bw’Ibendera ry’Igihugu
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Abantu batandatu bo mu Karere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu bujura bw’Ibendera ry’Igihugu ryibwe ku nshuro ya kabiri.
Iri bendera ryari ku Biro by’Akagari ka Ruhingo mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro. Kugeza ubu abaryibye ntibaramenyekana.
Amakuru dukesha IGIHE ni uko ubu bujura bwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 18 Mutarama 2026.
Bibaye mu gihe iri bendera ryaherukaga kwibwa tariki 14 Nyakanga 2025, ndetse uwari waritwaye akabyiyemerera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Deogratias yabwiye IGIHE ko iri bendera ryibwe.
Ati: “Kuva twamenya amakuru ko ryibwe n’ubu turacyari gushakisha, hari abaturage batandatu ku ikubitiro batawe muri yombi hiyongeraho n’abandi babiri barimo n’uwaherukaga kuryiba bose bafunzwe.”
Yakomeje asaba abaturage kumva ko ari inshingano zabo kurinda ibirango by’Igihugu, no kurushaho kwicungira umutekano.
Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *