skol
fortebet

Rutsiro:Umugabo yafatanywe amafaranga y’amiganano

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

Mpayimana Obed w’imyaka 39 ukomoka mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu nyuma yo gufatanwa inoti zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda z’inyiganano, zihwanye n’amafaranga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35000Frw).
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko Mpayimana yafatiwe mu kagari ka Nganzo Umurenge wa Kivumu ari naho acumbitse ku itariki ya 5 Werurwe.
CIP Kanamugire yavuze ko (...)

CIP Kanamugire yavuze ko kugirango Mpayimana afatwe yagiye kugura Fanta mu iduka, yishyura ibihumbi 5000, umucuruzi ayabonye ntiyayashira amakenga nibwo yamubwiye ngo abe yihanganye avunjishe, nibwo yahise ahamagara Polisi iraza iramufata.

Yaboneyeho umwanya wo gushimira uyu muturage wihutiye gutanga amakuru akibona ko Mpayimana yishyuye amafaranga y’amiganano, anasaba abandi kujya bakora nkawe.

Yagiriye inama abantu kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda, kugirango barebe ko ari nzima.

CIP Kanamugire yavuze ati:”Abantu bakwiye kumenya ko Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gufata abakora n’abakwirakwiza amafaranga y’amiganano, ariko uruhare rw’abaturage rukaba rukenewe binyuze mu gutanga amakuru y’ababikora.”

Yakomeje avuga ati:”Iyiganwa ry’amafaranga ntiriratera intambwe ndende mu ntara y’Uburengerazuba no mu Rwanda muri rusange, ariko niyo yaba make agira ingaruka ku bukungu, ikaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya.

Mpayimana nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano, nkuko biteganywa n’ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa