skol
fortebet

Rutsiro: Umwarimu afunzwe akekwaho kurigisa amata ya gahunda y’Inkongoro y’Amata ku mwana

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yataye muri yombi umwarimu witwa Nzamwitakuze Zephelin w’imyaka 42, wigisha mu ishuri ribanza rya Nkuri riri mu murenge wa Nyabirasi muri aka karere, akaba akekwaho kurigisa amata ya gahunda y’Inkongoro y’Amata ku mwana yari agenewe abanyeshuri bo kuri icyo kigo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, yasobanuye uko uyu mwarimu yafashwe.
Yavuze ko uyu mwarimu yahaye abana babiri biga ku (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yataye muri yombi umwarimu witwa Nzamwitakuze Zephelin w’imyaka 42, wigisha mu ishuri ribanza rya Nkuri riri mu murenge wa Nyabirasi muri aka karere, akaba akekwaho kurigisa amata ya gahunda y’Inkongoro y’Amata ku mwana yari agenewe abanyeshuri bo kuri icyo kigo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, yasobanuye uko uyu mwarimu yafashwe.

Yavuze ko uyu mwarimu yahaye abana babiri biga ku ishuri yigishaho amapaki 65 y’amata agenewe abana bibasiwe n’ikibazo cy’imirire mibi, ababwira ko bayamugereza muri Santeri ya Mahoko iri mu murenge wa Kanzenze akarere ka Rubavu, aba bana bageze mu nzira nibwo bgiriye inama yo kuyajyana kuri Polisi no kuvuga ko umwarimu abarigisiriza amata, nyuma yaho nibwo uyu mwarimu yahise atabwa muri yombi

CIP Kanamugire yavuze ati:”Abarimu bagomba kumenya ko batagomba kurigisa amata yari agenewe ibigo by’amashuri byatoranyijwe muri gahunda y’Inkongoro y’Amata ku mwana, kuko aba bana ni ababo, kandi amafaranga agurwa aya mata aba yavuye mu misoro yabo n’abandi banyarwanda.”

Yakomeje avuga ati:”Polisi y’u Rwanda ntizihanganira umuntu wese urigisa cyangwa utwara ibitamugenewe, kuko uretse no kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko ntibinari mu ndangagaciro z’abanyarwanda.”

Yashimiye aba banabatarebereye ikibi, anasaba abandi kujya batanga amakuru y’ikintu cyose bagizeho amakenga.

Mu gihe iperereza rikomeje ngo harebwe niba nta bandi bari inyuma y’irigiswa ry’aya mata cyangwa niba nta yandi yaburiwe irengero, ubu Nzamwitakuze afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu karere ka Rutsiro.

Gahunda y’Inkongoro y’amata ku mwana yatangijwe mu mwaka wa 2010, nyuma y’aho igenzura ryakozwe kuva muri 2009 rigaragaje ko mu turere tumwe na tumwe abana bibasiwe n’ikibazo cy’imirire mibi.

Ibitekerezo

  • Aba banyeshuri bagize neza kujya kuri polisi gutanga amakuru.ubusazwe tuzi ko abarimu bari Mu Bantu ba mbere bagomba gushyigikira no 8gufasha ishyirwamubikorwa RYA gahunda za leta zitandukanye,aho kuba bazisubiza inyuma .GAhunda y’inkongoro y’amata ku mwana,ni imwe muri gahunda za leta zigamaje kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda twashyiriweho na nyakubahwa Paul Kagame Perezida wacu.Nta muntu rero wakwihanganira ibi uyu mwarimu yakoze .Polisi yacu tuyizeyeho ubushishozi n’ubunyamwuga Nikore akazi kayo kayo rwose hamenyekane n’abandi nk’uyu barigisa amata agenewe kuzahura abana bagize imirire mibi.

    Aba banyeshuri bagize neza kujya kuri polisi gutanga amakuru.ubusazwe tuzi ko abarimu bari Mu Bantu ba mbere bagomba gushyigikira no 8gufasha ishyirwamubikorwa RYA gahunda za leta zitandukanye,aho kuba bazisubiza inyuma .GAhunda y’inkongoro y’amata ku mwana,ni imwe muri gahunda za leta zigamaje kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda twashyiriweho na nyakubahwa Paul Kagame Perezida wacu.Nta muntu rero wakwihanganira ibi uyu mwarimu yakoze .Polisi yacu tuyizeyeho ubushishozi n’ubunyamwuga Nikore akazi kayo kayo rwose hamenyekane n’abandi nk’uyu barigisa amata agenewe kuzahura abana bagize imirire mibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa