skol

RwandAir yatangaje igabanyuka ry’ibiciro by’ingendo rizageza mu 2026

Yanditswe: Friday 26, Sep 2025

featured-image

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje igabanyuka rya 50% ku biciro by’ingendo zayo zigana mu byerekezo bitandukanye by’Isi rigeza muri Kamena 2026.

Iyi Sositeye y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025.

Muri ubu butumwa bagize bati: “Ryoherwa n’igabanyuka rya 50% ku ngendo z’indege zacu zose kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2026. Uhereye mu ngendo zo gusura pariki z’inyamaswa, imijyi y’akataraboneka cyangwa ku mucanga w’inyanja, isi yose iragutegereje ku giciro cyagabanyijweho kimwe cya kabiri.”

Iri tangazo risohotse nyuma y’ukwezi kumwe hasohotse irindi ryavugaga ko ibiciro byagabanyijweho 50%, bikaba byagombaga kurangirana na tariki 30 Ugushyingo 2025.

Indege za RwandAir zijya mu byerekezo birenga 23 hirya no hino ku Isi. Imibare igaragaza ko mu 2024 RwandAir yatwaye abagenzi barenga miliyoni 1, ikagira intego yo kuzatwara miliyoni 1,2 mu 2025/26.

Ibiciro by’ingendo za RwandAir byagabanyijweho 50% kugeza mu 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa