Stevenson Nzaramba wari Umuyobozi Mukuru muri Mininfra yirukanywe burundu
Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016
Stevenson Nzaramba wari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Mininfra, yirukanywe burundu mu bakozi ba leta.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe N°251/03 ryo kuwa 16/12/2016 niryo ryirukanye burundu Nzaramba umaze amezi arindwi atawe muri yombi hamwe n’abari abayobozi bakuru b’ikigo cy’ubwishingizi, Sonarwa, bakekwaho kugira uruhare mu guhombya iki kigo miliyoni 191 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ayo mafaranga yatanzwe mu buryo (…)
Stevenson Nzaramba wari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Mininfra, yirukanywe burundu mu bakozi ba leta.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe N°251/03 ryo kuwa 16/12/2016 niryo ryirukanye burundu Nzaramba umaze amezi arindwi atawe muri yombi hamwe n’abari abayobozi bakuru b’ikigo cy’ubwishingizi, Sonarwa, bakekwaho kugira uruhare mu guhombya iki kigo miliyoni 191 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ayo mafaranga yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ajyanye n’isoko ryo gutanga ubwishingizi ku modoka za Mininfra, nka komisiyo y’abantu bashakiye kandi bagahesha iryo soko iki kigo kuva mu mwaka wa 2013.
Buvuga ko ubwo ubwumvikane hagati ya Sonarwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, butagombaga kubaho kuko kuba Minisiteri ari ikigo cya leta, nta mafaranga azwi nka “komisiyo” yagombaga kwishyurwa.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe risobanura ko kwirukana Nzaramba hashingiwe ku iteka rya Perezida no 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 14.
Muri iyi ngingo hasobanurwa amakosa ahanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi, nk’igihano kiremereye kuruta ibindi bihano byose mu rwego rw’akazi; gihabwa umukozi wakoze rimwe mu makosa aremereye.
Ayo arimo kwanga kurahira indahiro y’abakozi ba Leta mu buryo buteganywa n’amategeko; guta akazi nta mpamvu izwi cyangwa nta ruhushya mu gihe kigeze nibura ku minsi cumi n’itanu (15) ikurikirana.
Harimo kandi kuba yarahamijwe burundu n’urukiko igihano cy’igifungo gihwanye cyangwa gisumba amezi atandatu, kuba yarakoze uburiganya agahindura ibikubiye muri dosiye ye y’akazi, cyangwa iy’undi mukozi; yaratanze ibyangombwa mpimbano bishingirwaho kugira ngo umukozi ahabwe akazi; yaribye mu kazi cyangwa yarakubise undi muntu ku kazi n’ibindi.
Iteka rya Perezida wa Repubulika riteganya ko umukozi wirukanywe burundu mu kazi yemerewe gusaba guhanagurwaho ubusembwa ngo agaruke mu kazi ka Leta nyuma y’imyaka irindwi.
Biteganyijwe ko Nzaramba na bagenzi be bazaburana kuwa 12 Mutarama 2017.
Src:Igihe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *