skol
fortebet

“Tugomba gukora ibintu byiza, by’igiciro kidahanitse” Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasuye igice cyagenewe inganda mu mujyi wa Kigali Special economic zone asaba ko hakongerwa ireme n’ ubwinshi bw’ ibikorerwa mu Rwanda ariko ntibikomeze guhenda.
Mu kiganiro yagiranye n’ abashoramari bafite inganda zitandukanye mu gice cyagenewe inganda mu mujyi wa Kigali Perezida Kagame yashimye uruhare rw’ inganda mu iterambere ry’ igihugu yongeraho ko izi nganda zigomba kubanza guhaza Abanyarwanda mbere y’ uko zitangira kohereza ibikoresho hanze y’ u Rwanda. (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasuye igice cyagenewe inganda mu mujyi wa Kigali Special economic zone asaba ko hakongerwa ireme n’ ubwinshi bw’ ibikorerwa mu Rwanda ariko ntibikomeze guhenda.

Mu kiganiro yagiranye n’ abashoramari bafite inganda zitandukanye mu gice cyagenewe inganda mu mujyi wa Kigali Perezida Kagame yashimye uruhare rw’ inganda mu iterambere ry’ igihugu yongeraho ko izi nganda zigomba kubanza guhaza Abanyarwanda mbere y’ uko zitangira kohereza ibikoresho hanze y’ u Rwanda.

Yagize ati “Ndagirango mbashimire kubera akazi keza gakorwa hano mu kubaka inganda n’uruhare zigira mu guteza imbere ry’ u Rwanda. Twaje hano kwirebera ibimaze kugerwaho kugira ngo dushobore kumva neza akazi gasigaye gukorwa. Intambwe imaze guterwa iragaragara ariko turacyafite urugendo rurerure. Ni byiza kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ariko ijya kurisha ihera ku rugo. Tugomba kubanza kwihaza ubwacu.”

Yakomeje agira ati “Ibikorerwa hano bigomba kubanza guhaza abari imbere mu gihugu hanyuma tugasagurira amasoko yo hanze. Guteza imbere iby’iwacu bigomba guhera ku bikorerwa hano bigenerwa Abanyarwanda mbere na mbere”

Perezida Kagame yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bigomba kuba byiza kandi ntibihende. Ati “Ibikorerwa hano bigomba kuba byiza kandi bikagurishwa ku giciro Abanyarwanda bibonamo. Tugomba gukora ibintu byiza, by’igiciro kidahanitse. Ibi bizatuma duhangana ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba Abanyarwanda batarakangukira gukoresha ibikorerwa mu Rwanda byiza ahubwo bakararikira ibikorerwa hanze bitari byiza babiterwa no kutiha agaciro. Yasabye abatanga amasoko yaba aya Leta n’ ay’ abikorera gutekereza ku bikorerwa mu Rwanda.

Nyuma yo kuganira n’ abashoramari bafite ibikorwa mu gice cyagenewe inganda Perezida Kagame yaganiriye n’ abayobozi bo mu karere ka Gasabo yongera gukomoza ku bikorerwa mu Rwanda avuga ko impamvu bihenda ari uko ababikora bakora ikintu kimwe bagashaka kucyungukamo menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa