U Burundi bwatwishe mu 2004 bukomeje no kutwicira iwacu - Abanyamulenge bongeye gutabaza
Yanditswe: Thursday 14, Aug 2025
Mu gikorwa cyo kwibuka Abanyamulenge 166 biciwe mu gitero cyagabwe ku Nkambi ya Gatumba mu Burundi, bagenzi babo baba mu Rwanda bagaragaje ko u Burundi bwabishe mu 2004 ari na bwo uyu munsi bukomeje kubica bubasanze iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki gitero cyagabwe n’imitwe yijwaje intwaro irimo FNL-PARIPEHUTU mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004, bikavugwa ko harimo n’abandi basirikare barimo n’abo muri RDC.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 21 Abanyamulenge biciwe mu Gatumba, Umuryango Coordination des Mutualités Banyamulenge, wibukije ko hakenewe ubutabera.
Rutebuka Jules uwuyobora ati “Twareze mu Burundi kugira ngo bubashe gukurikirana n’abemeye ko bakoze ibyo byaha barimo Agathon Rwasa, Pasteur Habimana kandi bidegembya mu Burundi ariko nta kirakorwa. RDC na yo twarayiregeye ntiyagira icyo ikora kandi mu bishe Abanyamulenge harimo n’Ingabo za Congo. Twaregeye inzego zose ariko nta kirakorwa.”
Rutebuka yavuze ko bakeneye ubutabera ndetse asaba u Burundi by’umwihariko guhera ku bemeye ko bijanditse muri ubwo bwicanyi bukabaryoza ibyo bakoze.
Nubwo hibukwa Abanyamulenge bishwe mu 2004, na n’uyu munsi ubutegetsi bwa RDC buracyahigisha uruhindu Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi n’Abanyamulenge bazira uko bavutse.
Rutebuka ati “Inka baranyaze, bica abantu, batwika inzu na n’ubu abantu baracyicwa. Byose twabyeretse amahanga. Ni ho havuye n’igitekerezo cyo kwirwanaho twanze gutega amajosi.”
“U Burundi nibureke kutwica”
Michel Gahakanyi ni umwe mu Banyamulenge bari mu Nkambi ya Gatumba mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004.
Uyu mugabo wari ufite imyaka 22 ibyo mu Gatumba abyibuka nk’ibyabaye ejo, akagaragaza ko bari bicaye bitegura kuryama, babona igitero kibaguyeho gitangira kubica.
Ati “Twabonye batwinjiyemo ariko bari bamaze kugota inkambi zose. Ni ibintu byari byarateguwe kuko baje bazi aho Abanyamulenge bari kuko bari baradutandukanyije n’izindi mpunzi. Batangiye kudutwikisha lisansi ugize ngo arahunze bakamurasa.”
Mushiki wa Gahakanyi bari kumwe yahise yicwa. Yarashwe mu mutwe nyuma abicanyi baramutwika undi arahunga ari na ko babisikana n’imirambo myinshi.
Ku mugambi wa RDC wo gukomeza kwica bene wabo, Gahakanyi yavuze ko ubu intekerezo zahindutse babona ko bagomba kwirwanaho uko bishoboka kose.
Ati “Abarundi batwishe mu 2004 ni na bo bakomeje kutwica ku busabe bw’ubutegetsi bwa Tshisekedi. Turasaba kurenganurwa, ariko nibatabikora tuzakomeza inzira twatangiye. Kiriya ni igihugu cyacu nagiye muri Amerika ariko ndagaruka. Tuzirwanaho kugeza tubonye amahoro.”
Abarokokeye i Gatumba mu Burundi bongeye gusaba ubutabera
Mu ntambara Umutwe wa M23 ufatanyije na Twirwaneho uhanganyemo n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC, Abarundi ni bo shyiga ry’inyuma mu gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi kwica abaturage babwo.
Rutebuka yagaragaje ko biteye agahinda kubona abaturage bo mu gihugu kimwe bifashishwa mu kwica ab’ikindi Gihugu, abasaba gucira kuko birura.
Ati “Nibarekere aho kutwica. Nabasaba gusubira iwabo, bikwivanga mu bwicanyi buri kudukorerwa. Uko bizagenda kose na bo bazabibazwa. Nibaduhe amahoro, bareke tubeho.”
Perezida w’Umuryango Coordination des Mutualités Banyamulenge, Rutebuka Jules, yanenze u Burundi na RDC biherutse kugira uruhare mu itabwa muri yombi rya Laurent Ruboneka Musabwa
Ifatwa rya Musabwa, irindi hwa mu nkovu z’Abanyamulenge
Ku wa 27 Nyakanga 2024, inzego z’umutekano mu Burundi zataye muri yombi Laurent Ruboneka Musabwa, wari umukozi wa Ambasade ya RDC muri iki gihugu.
Musabwa yari n’Umuyobozi w’Abanyamulenge barokotse igitero cyagabwe mu Nkambi ya Gatumba mu 2004.
Musabwa n’abandi bagenzi be bajyanywe i Kinshasa shishi itabona mu ndege yakodeshejwe na Leta ya RDC.
Rutebuka yavuze ko bashenguwe n’ifatwa rya Musabwa Ruboneka na cyane ko yafashaga Abanyamulenge bo mu Burundi n’abandi baturage.
Ati “Si we wa mbere dufite impunzi nyinshi zajyanywe i Kinshasa. Hari abo muri Uvira mu Minembwe, i Bukavu, i Goma n’uwo ari we wese bikanzemo icyitso baramufata. Bapfa kuba bakwikanzemo Umunyarwanda, Umututsi, uwo muri M23 n’undi barakujyana. Ruboneka asanze abandi benshi. Dusaba RDC kubarekura kuko bararengana ahubwo bazira abo bari bo.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe Ruboneka yafatwaga hari n’abandi Banyamulenge bagombaga gufatwa ariko ntibababona, nubwo na n’ubu imitima yabo itari hamwe kuko isaha n’isaha batabwa muri yombi.
Abanyamulenge bazarenganurwa na nde?
Umuryango GRSF (Gatumba Refugees Survivors Foundation) uhuza abarokotse iki gitero uvuga ko watanze ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, urusaba gukurikirana abagize uruhare muri iki gitero, ariko nta kirakorwa.
GRSF isobanura ko kandi yanatanze ikirego mu Burundi no muri RDC, usaba ubutegetsi bw’ibi bihugu gukurikirana aba bantu, cyane ko imitwe yitwaje intwaro yabo yakoreraga muri ibi bihugu byombi, gusa nabwo ngo nta cyakozwe.
Abahoze muri FNL bakingiwe n’ubudahangarwa bahawe n’amasezerano yo guhagarika imirwano yashyiriweho umukono i Dar es Salam muri Tanzania tariki ya 7 Nzeri 2006, nk’uko byemejwe na Pasteur Habimana wigeze kuba Umuvugizi w’uyu mutwe.
Me Nteziryayo Innocent ni umwe mu bunganira abagize GRSF, akaba n’umwe mu baburanira Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bo muri RDC.
Yavuze ko ntako batagize, batanga ibimenyetso byose, ariko iyo miryango ikomeje kuvunira ibiti mu matwi icyakora kagaragaza ko batatezuka ku gushaka ubutabera.
Ati “Hashize imyaka ibiri dutangiye gukusanya ibindi bimenyetso tubihuza n’izindi raporo tubishyikiriza inkiko z’ahantu hatandukanye. Twatanze ikirego mu Burundi, muri RDC ndetse tumenyesha na ICC. Dosiye barayakiriye, dutegereje ko baduhamagara tukajya mu rubanza. Ibyo dusabwa byose twarabikoze. Tuzakomeza kwibutsa.”
Aba Banyamulenge bashimiye Guverinoma y’u Rwanda yabakiriye ikabaha ubuhungiro nk’igihugu gitekanye, kuko buri wese ahabwa amahirwe yo kubaho.
Rutebuka ati “Icyakora Leta ya Congo igomba kumva ko tugomba gutaha.”
Kuva mu myaka y’umwaduko w’abakoloni, Abanyamulenge bakomeje kuvutswa uburenganzira ku gihugu cyabo, harimo n’uburenganzira bwo kubaho.
Ubwicanyi butaziguye bwatangiye kubakorerwa muri za 1964 mu gihe cy’intambara izwi nk’iya Mulele. Nyuma y’agahenge k’imyaka itari mike, ubu bwicanyi bwaje gukomeza mu myaka ya 1996, 1997 na 1998.
Guhera muri Mata 2017, ubu bwicanyi bwafashe indi ntera. Kuva icyo gihe, imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai ifatanyije cyane cyane na Red Tabara na FNL PALIPEHUTU yo mu Burundi, yavuye mu bice bitandukanye byiganjemo ibyo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nka Lemera, Rurambo, Itombwe, Swima, Uvira, Sange, Lulenge n’ahandi, mu buryo bigaragara ko bwateguwe neza, batangira kwica abantu, gutwika inzu, kunyaga amatungo no kumenesha abo batabashije kwica.
Me Nteziryayo Innocent yagaragaje ko batanze ibirego mu nzego zose kugira ngo Abanyamulenge bahabwe ubutabera
Umuhanzi Prosper Nkomezi mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abanyamulenge 166 biciwe mu Gatumba mu Burundi
Israel Mbonyi (ibumoso), Apôtre Christophe Sebagabo na Prosper Nkomezi mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abanyamulenge 166 biciwe mu Gatumba
Israel Mbonyi na we yitabiriye igikorwa cyo kwibuka
Abanyamulenge bibutse bene wabo biciwe mu Gatumba mu Burundi
Igikorwa cyo kwibuka Abanyamulenge biciwe i Gatumba mu Burundi mu 2004 cyabereye kuri Dove Hotel ku Gisozi
Perezida w’Umuryango Coordination des Mutualités Banyamulenge, Rutebuka Jules, yasabye amahanga gutanga ubutabera ku Banyamulenge biciwe mu Burundi mu 2004 n’abakomeje kwicirwa muri RDC
Abanyamulenge baba mu Rwanda bibutse bene wabo biciwe mu Gatumba mu Burundi








Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *