U Rwanda ruhangayikishijwe n’uburozi bw’ikinyabutabire cya ‘Lead’
Yanditswe: Saturday 25, Oct 2025
Inzego zitandukanye ziratangaza ko u Rwanda rurajwe ishinga no guca ‘Lead’, ikinyabutabire gikoreshwa mu marangi n’ahandi kigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu no ku bidukikije.
Ibi byagaragajwe ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kuzirikana icyumweru cyahariwe gukumira ikinyabutabire cya ‘Lead’ kiboneka mu marangi kubera ingaruka mbi gitera.
Ni icyumweru cyizihijwe ku nshuro ya 15 ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Nta rwego na rumwe rutekanye, duhaguruke nonaha turandure icyo kinyabutabire cyangiza ibidukikije.’
Mu Rwanda, iki cyumweru cyateguwe n’umuryango ubungabunga ibidukikije, by’umwihariko wibanda ku kurwanya ibinyabutabire bibyangiza, ARECO Rwanda Nziza.
Hasobanuwe ko ikinyabutabire cya ‘Lead’ gikoreshwa mu mirimo irimo gukora batiri z’imodoka, gukora intwaro, gupfunyika insinga n’indi mirimo itandukanye.
Ni mu gihe mu Rwanda gikoreshwa cyane mu gukora amarangi y’amavuta, haba mu kuyumisha vuba no gutuma ashashagirana, iboneka mu nganda z’ibyuma, mu bicuruzwa birimo ibikinisho by’abana, ibikomoka kuri peteroli n’ahandi.
Kalisa Callixte, umukozi mu ruganda rutunganya amarangi rwa Ameki Color, yavuze ko iki kinyabutabire kigira ingaruka ku buzima muri rusange, cyane ku bana, kandi ko batangiye urugendo rwo kugisimbuza.
Yagize ati: “Ubu ‘lead’ twayikuyemo tuyisimbuza ‘Zirconium’, kandi birakora neza nta kibazo gihari; ubona ko byakemuye icyo kibazo mu marangi y’amavuta.”
Yashimangiye ko bashyize imbaraga mu gushaka abandi babagemurira ibitarimo ‘lead’ kugira ngo bagire uruhare rufatika mu kurinda ubuzima bw’abantu muri rusange.
‘Lead’ ifite uburozi bushobora kwangiza ubwonko bw’abana n’abantu bakuru, impyiko, amenyo, umwijima ndetse no gutera kanseri zitandukanye.
Karemera Vincent, Umuyobozi muri ARECO Rwanda Nziza, yashimangiye ko nta kigero gito cya ‘Lead’ kibaho, kuko iyo igeze mu maraso iteza ibyago bitandukanye ku buzima.
Ati: “Tukaba rero twifuza ko abantu bose babimenya, ndetse n’abakora amaragze bakirinda gukoresha icyo kintu, kugira ngo turinde ubuzima bw’abanyarwanda n’ibidukikije muri rusange.”
Yavuze ko mu nyigo bakoze mu mwaka wa 2023 ku nganda 13, basanze hari amarange arimo ikinyabutabire cya ‘lead’ ku rugero rwo hejuru, harimo ayakorerwa mu Rwanda ndetse n’ayatumijwe hanze.
Clement Uwimana, umukozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB), yagaragaje ko iki kigo cyazamuye ubushobozi, aho kuri ubu gifite laboratwari zitandukanye zifasha mu gupima ibipimo by’amarangi byemewe.
Yavuze ko RSB, ku bufatanye n’ibigo birimo REMA, RICA, na PSF, bashyira hamwe mu guhugura ku buziranenge bw’amarangi no mu magenzura atandukanye.
Ati: “RSB irahamagarira inganda zikora amarangi gukora amarangi hagendewe ku biteganywa n’amabwiriza y’ubuziranenge.”
RSB ifite kandi Komite Tekiniki yihariye ishyiraho amabwiriza ku marangi, ikorana n’izindi ku rwego rw’Akarere, muri Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko ku isi yose, abarenga miliyoni 1,5 bapfa buri mwaka biturutse ku ngaruka z’uburozi bwa ‘Lead’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *