skol

U Rwanda rukeneye arenga miliyari 12$ mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2035

Yanditswe: Saturday 11, Oct 2025

featured-image

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije, REMA, cyagaragaje ko u Rwanda rukeneye miliyari 12$ mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere bitarenze mu 2035.

U Rwanda rukomeje gutegura ahazaza heza hazira kwangiza ibidukikije, rufite intego ikomeye yo gushaka amafaranga agera kuri miliyari 12$ bitarenze mu 2035 yo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Aya mafaranga azafasha mu kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53%.

Biteganyijwe ko imishinga itandukanye ayo mafaranga azashorwamo hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere iri mu nzego zitandukanye zirimo ingufu zisubira, ibikorwaremezo, ubuhinzi n’indi zitandukanye.

Igice kinini cy’ayo mafaranga kizashyirwa mu kuzamura imishinga iri mu rwego rw’ingufu zisubira, aho Rwanda ruzibanda cyane ku gukoresha imirasire y’izuba n’izindi.

Muri uru rwego rw’ingufu, igihugu kizashyira imbaraga mu gukoresha ibinyabiziga by’amashanyarazi, kugabanya ibicanwa birimo inkwi n’amakara, gukoresha biogas, kubyaza umusaruro gaz methane n’ibindi byitezweho kugabanya ibilo ibihumbi bitandatu by’umwuka uhumanye (6,24Mt) woherezwa mu kirere.

Uretse ibi, amafaranga azakoreshwa kandi mu kuzamura imikoreshereze y’ingufu mu bikorwa bitandukanye, ku rwego rw’inganda no mu ngo, kugira ngo habeho ingufu zidasubira inyuma kandi zihendutse.

Imodoka z’amashanyarazi zizakomeza gushyirwamo imbaraga mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere

Station z’amashanyarazi zikomeje kongerwa
Ubuhinzi bugezweho

Ubuhinzi ni urwego rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda, aho rugize 25% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Nubwo bimeze bityo ariko buracyahura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Muri gahunda y’igihugu harimo gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka, gucukura amaterasi, ubworozi butangiza ibidukikije, kunoza uburyo bwo gutunganyz ifumbire y’imborera, kongera ubuso bwuhuriwa hifashishijwe imirasire y’izuba, gutunganya no kubungabunga umusaruro, kubungabunga ubutaka n’ibindi.

U Rwanda rufite gahunda yo kongera umubare w’ibiti bihingwa ariko hakibandwa ku biti bivangwa n’imyaka.

Mu gihe byakorwa neza, bishobora kugabanya nibura ibilo 5900 by’umwuka wanduye woherezwa mu kirere.

Ubuhinzi bugezweho na bwo buzashyirwamo imbaraga mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Gutunganya imyanda no kuyibyaza umusaruro

U Rwanda ruzashora amafaranga mu gukumira ibiza by’imvura, kunoza uburyo bwo kuhira ubutaka, no gushyiraho imishinga yo kongera gutunganya imyanda neza.

Icyerekezo 2050 kigaragaza igishushanyombonera (Sanitation Masterplan) cyerekana ingano y’imyanda iteganyijwe kuzaboneka mu turere dutandukanye, hakanemezwa ahazashyirwa ibimoteri byo gukusanyirizwamo iyo myanda, yaba ibora n’itabora.

Umuyobozi Mukuru w’Umusigire ushinzwe Ibidukikije n’Ihindagurika ry’ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije, Twagirimana Thadée, yavuze ko hari imishinga itandukanye igamije gufasha mu gutunganya imyanda ikomeje gushyirwamo imbaraga.

Ati: “Ibihumanya ikirere bituruka mu ngo zacu, uretse no kuba twakoresheje inkwi duteka ariko n’imyanda yo mu ngo igenda igaragara hirya no hino iri mu bihumanya ikirere.”

Yakomeje agira ati: “Muzi ko dufite ibimoteri by’icyitegererezo mu bice bitandukanye, ariko hari imshinga y’uburyo iyo myanda ishobora kubyazwa umusaruro, umuturage akungukira muri ya mirimo yahanzwe mu gukusanya imyanda no kuyibungabunga aho yashyizwe mu kimoteri.”
Guteza ibiti

Mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere kandi hari gahunda yo gutera ibiti ku buso bungana nibura na hegitare 119052.

Mu bigomba gushyirwamo imbaraga harimo gushyiraho amashyamba na pariki byo mu mijyi ku buso bwa hegitare 2100, kongera gutera amashyamba, gutera ibiti birimo iby’imbuto ku buso bwa hegitari 27000 no kunoza uburyo bw’imicungire y’amashyamba.

Kuri ubu u Rwanda rufite intego yo kugabanya nibura miliyoni 14,86 by’imyuka ihumanya ikirere mu 2035.

Umukozi ushinzwe kurengera Ibidukikije mu Karere ka Bugesera, Eng Mukunzi Emile, yavuze ko nk’inzego z’ibanze bazakomeza gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Ati: “Harimo gutera ibiti haba mu byanya bya leta, mu mirima y’abaturage no mu mashyamba y’abaturage, gusazura amashyamba byose ni ibikorwa dukora bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Muri rusange u Rwanda rugaragaza ko rushyize imbaraga mu nkingi umunani zirimo amazi, isuku n’isukura, ubuhinzi, ubwikorezi, ubutaka n’amashyamba, imitunganyirize y’imijyi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima n’ibindi.

Kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe ingengo y’imari ya miliyari 12$ zirimo miliyari 7$ akenewe guhera mu 2025-2030 mu gihe izindi miliyari 5$ byitezwe ko zizakusanywa hagati ya 2030-2030.

U Rwanda turakataje mu rugamba rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa