skol

U Rwanda rukeneye miliyari 5$ mu kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire

Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026

featured-image

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, Dr. Fidel Ndahayo yavuze ko mu Rwanda hakenewe arenga miliyari 5$ (arenga miliyari 7000 Frw) mu kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire rwitezweho kugira uruhare mu kongera amashanyarazi mu gihugu hose.

Ibi yabigarutseho ku wa 24 Gashyantare 2026, mu Nama yateguwe n’Iki kigo ayoboye ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda hamwe na Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA).

Iyi nama yari igamije kwerekana amahirwe ari mu kuzubaka uruganda rw’ingufu za zucléaire ndetse n’uruhare abikorera bakwiriye kugira muri ibi bikorwa.

Dr. Ndahayo, yavuze ko u Rwanda rwatangiye gahunda yo gukora umushinga wo kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire ruzajya rwifashishwa mu gutanga amashanyarazi mu gihugu hose.

Yasobanuye ko kubaka uru ruganda bisaba amafaranga menshi ari hagati ya miliyari 5$ na miliyari 6$, ndetse ko byaba ari igihombo gikomeye gutangira gushyira mu bikorwa ibijyanye no kubaka uru ruganda hatabayemo ubufatanye n’inzego z’abikorera.

Ati “Byaba ari igihombo igihugu gitangiye gushyira mu bikorwa kubaka uru ruganda tugasanga gukora imirimo yose ikenewe mu kurwubaka iri gukorwa n’abanyamahanga gusa.”

Yagaragaje ko inganda zo mu Rwanda zitange umusanzu mu kubaka uru ruganda rw’ingufu za ucléaire, hari ibyangombwa by’ubuziranenge ziba zigomba kuba zujuje ndetse ko binyuze muri iyi nama abayobozi babihagarariye bazabisobanukirwa neza kurushaho.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yibukije abafite inganda bitabiriye iyi nama ko bakwiriye kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa byo kubaka uru ruganda rw’ingufu za nucléaire kubera ko mu gihe rwakuzura ruzagira akamaro gakomeye mu gutuma bongera umusaruro wabo.

Ati “Uyu mushinga u Rwanda rufite wo gushyiraho uruganda uruganda rw’ingufu za nucléaire uzagira akamaro gakomeye ubucuruzi mukora cyane cyane ko inganda zanyu zikenera amashanyarazi menshi zirimo izikora sima, ibyuma, ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibindi.”

Biteganyijwe ko bitarenze 2030 u Rwanda ruzaba rufite uruganda rwa mbere ruri muri ubwo bwoko ndetse abakozi bagera kuri 230 uruganda ruba rukeneye ngo rutange umusaruro, bazaba babonetse mu 2028.

Ni uruganda rwubakwa ku buso buri hagati ya 15 na 50 hitaruye abaturage, ndetse nta byago ruteza kuko iyo rugize ikibazo ruhita ruzima aho gukomeza gushya ngo rukwirakwize imirasire yangiza ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa