skol
fortebet

U Rwanda rwasabye Afurika kujya ikoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damaècene yasabye ibihugu bya Afurika kujya bikoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo yayo bashyiraho amategeko ayihana.
Dr Bizimana yabisabye kuri uyu wa 11 Mata 2017, mu kiganiro yagejeje ku Nteko rusange y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, ku cyicaro gikuru cy’uyu Muryango iy’Addis Abbaba muri Ethiopiya,
Mu (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damaècene yasabye ibihugu bya Afurika kujya bikoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo yayo bashyiraho amategeko ayihana.

Dr Bizimana yabisabye kuri uyu wa 11 Mata 2017, mu kiganiro yagejeje ku Nteko rusange y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, ku cyicaro gikuru cy’uyu Muryango iy’Addis Abbaba muri Ethiopiya,

Mu kiganiro yise: “Ihame Mpuzamahanga ryo Gukumira no Guhana Icyaha cya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo: Urugero rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Dr Bizimana yagize ati “Bimaze kugaragara henshi ku Isi ndetse no mu bihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe, kwanga gukoresha inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabikora nkana cyangwa se bitewe no kutamenya”.

Muri iki kiganiro kandi yibanze ku ngingo zirindwi z’ingenzi zirimo kugaragaza ko amategeko mpuzamahanga akubiye mu masezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye ndetse nay’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (UN and African Union Charter), ashyiraho ihame ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, ibigitera n’ingaruka zacyo.

Yerekanye kandi ko kuva mu mwaka wa1990 kugeza Jenoside itangira, ibimenyetso byerekana ko amahanga yari abizi ko Jenoside iri gutegurwa ariko ntagire icyo akora. N’aho Jenoside itangiriye amahanga yarayiretse iraba bari mu mpaka zidashira ngo zo kwemeza niba ari Jenoside cg atariyo, kugeza aho Loni ifashe umwanzuro wo kugabanya cyane ingabo zayo zari mu Rwanda n’izihasigaye ikazibuza gukoresha intwaro ngo zitabare Abatutsi bicwaga.

Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe ku rwego mpuzamahanga, atanga ingero ku rubanza rwa Akayesu Jean Paul, wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Taba mu gihe cya Jenoside, urw’ubwirege bwa Kambanda Jean wahoze ari Minisitiri w’Intebe ndetse n’urwa Karemera Edouard wari Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu mu gihe ya Guverinoma y’Abatabazi, asobanura ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR rwemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagomba kugibwaho impaka.

Yagaragaje ko henshi ku Isi harimo n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe banga kwita Jenoside yakorewe Abatutsi uko yitwa, bakabikora nkana cg kubera kutabimenya.

Yibukije ko raporo yakozwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu mwaka wa 2000 yayobowe na Sir Ketumire Masire, yise Jenoside yakorewe Abatutsi uko yitwa, inasaba ko abayikoze aho bari hose bahanwa, ashimangira ko mu bihugu bya Afurika nta mu Jenosideri n’umwe byari byacira urubanza.

Yasobanuye ko ari ngombwa ko ibihugu byose bishyiraho amategeko ahana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Mu gusoza ikiganiro cye, Dr. Bizimana yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara ahantu hatandukanye harimo no mu rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu aho ruha ijambo bamwe mu bahamwe n’icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bikaba ari uburyo bwo kuyimakaza asaba ko byakwitabwaho kugira ngo urwo Rukiko rutazagira imikorere mibi nk’iyaranze ICTR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa