U Rwanda rwashoye miliyari 300 Frw: Amapfa mu Burasirazuba agiye kuba amateka
Yanditswe: Monday 15, Dec 2025
Leta y’u Rwanda igiye gushora miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga w’imyaka 6 yo guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu Mirenge y’Akarere ka Kayonza ikunze kwibasirwa n’izuba ryinshi.
Ni muri gahunda yo guhangana n’amapfa mu buryo bwa burundu, Umuyobozi w’Umushinga KIWIMP ushinzwe ibyo bikorwa, Uwitonze Theogene, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gukwirakwiza amazi hose, biteganyijwe ko amapfa azahinduka amateka.
Yagize ati: “Tuzibanda ku bikorwa byo kuhira imyaka, cyane cyane muri Ndego Leta yateganyije kuhira hegitari 4000, ku buryo bugezweho dukoresha bya byuma bigezweho byuhira bizenguraka.”
Yashimangiye ko umushinga ugeze kure aho amasoko yo kuwushyira mu bikorwa yatanzwe.
Ati: “Umushinga ugeze kure inyigo zararangiye, twamaze gutanga isoko ryo kubaka kuri hegitari 2 400, izindi 2 000 ziri mu nyigo. Ibyo bihumbi birenga bine, nibimara gutungana icyibazo cy’inzara kizakemuka mu buryo bwa burundu.”
Yavuze ko bizakorerwa mu bice byose byibasirwa n’izuba bikaba biteganyijwe ko umushinga uzarangira mu 2031.
Uwitonze ati: “Ni umushinga ufite ingengo y’imari ihagije ya miliyoni 205 z’amadolari y’Amerika (miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda). Bimwe mu biri mu isoko, bigaragaza ko mu kwezi kwa 1 n’ukwa 2 dutangira kubaka, twiteguye ko mu kwezi kwa Cyenda k’umwaka utaha ahabonetse tuzatangira kuhahinga.”
Ibyo bikorwa bizibanda ku bice byegereye ibiyaga ariko hari na gahunda yo kuzamura amazi, akavanwa mu biyaga bya Nasho, Kibare n’icy’Ihema ajyanwa mu madamu (dams) azacukurwa ku misozo hanyuma akajya yoherezwa mu mirima y’abaturage.
Uwitonze ati: “Duzafata amazi tujye tuyabika mu bidendezi byabugenewe ku misozi, noneho akajya amanuka yuhira.
Izo mashini twapanze ko zizajya zikoresha ririya zuba ryari icyiza ahubwo rikaba igisubizo, tuzakoresha imirasire yazo mu gupompa ayo mazi, ku buryo azuhira no ku misozi hose.”
Muri uwo mushinga kandi hazubakwa inzu zikorerwamo ubuhinzi (green house) zigera kuri 50, aho hazanatangwa akazi ku rubyiruko 400, kandi ibikorwa byo kuhira bizagezwa mu bice by’Umurenge wa Kabarondo na Ruramira.
Hazanaterwa kandi n’imbuto ziribwa ndetse n’amashyamba bijyane no guca amataresi kugira ngo bakomeze guhangana n’imihindagurire y’ibihe.
Abaturage bagaragaza agahinda baterwa n’amapfa yibasira imirima yabo
Iyo ugeze mu Mirenge ya Rwinkwavu na Ndego y’Akarere ka Kayonza, ubona ko ibimera bigenda bihinduka umuhondo, aho kuba icyatsi kibisi kubera izuba ryinshi ryahibasiye.
Umuturage witwa Mukankusi Marie yabwiye itangazamakuru ko muri iki gihembwe cy’ihinga bateye ibigori n’ibishyimbo baranabifumbira ariko bageze igihe cyo kubibagara, izuba riracana byose biruma.
Uwitwa Mutiyimana Callixte yavuze ko abaturage bo muri iyo Mirenge barakora cyane bahinga ibibatunga bo n’imiryango yabo, ariko byose bikuma bitaramara kabiri.
Ati: “Dufite imbaraga turakora ariko turahinga tugataha amara masa”.
Basaba ko bahabwa imashini zigezweho zibafasha guhinga bakeza.
Umuyobozi w’Umushinga wa KIWIMP, Uwitonze Theogene yahamije ko bagiye guhangana n’amapfa mu Ntara y’Iburasirazuba mu buryo bwa burundu

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *