skol
fortebet

U Rwanda rwagaragaje uko rwiteguye kwakira inama ya Commonwealth

Yanditswe: Tuesday 15, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rumaze Gutanga asaga miliyoni 4.7$ z’amadolari, mu rwego rwo kwitegura kwakira inama y’abayobozi ba Commonwealth (CHOGM) izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka mu cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.
Iyi nama yagombaga kubera i Kigali bwa mbere muri Kamena 2020, imaze gusubikwa kabiri kubera icyorezo cya Covid-19. Mbere yo gusubikwa bwa mbere, u Rwanda rukaba rwari rwarateguye amafaranga agera kuri miliyari 10 (miliyoni 10.5 $) yo kunoza no kubaka ibikorwa remezo bikenewe (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rumaze Gutanga asaga miliyoni 4.7$ z’amadolari, mu rwego rwo kwitegura kwakira inama y’abayobozi ba Commonwealth (CHOGM) izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka mu cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.

Iyi nama yagombaga kubera i Kigali bwa mbere muri Kamena 2020, imaze gusubikwa kabiri kubera icyorezo cya Covid-19. Mbere yo gusubikwa bwa mbere, u Rwanda rukaba rwari rwarateguye amafaranga agera kuri miliyari 10 (miliyoni 10.5 $) yo kunoza no kubaka ibikorwa remezo bikenewe muri ibyo birori ndetse bimwe bikaba byari byaramaze gukorwa.

Mu nkuru y’ikinyamakuru the East African, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, atangaza ko U Rwanda rwari rumaze igihe kinini ryitegura (CHOGM) ndetse ko ibikorwa bimwe na bimwe byagombaga gukorwa byarangiye, avuga ko Mu ngengo y’imari hari amafaranga bongeyemo azakoreshwa mu gusoza ibitarakorwa Ndetse ko andi mafaranga azakoreshwa mu kwakira abazitabira iyi nama.

Ati: " Tumaze igihe kinini twitegura CHOGM, kuburyo byinshi mu byagombaga gukorwa byakozwe. muri iyi ngengo y’imari twagennye amafaranga agomba kuzuza ibintu bitaruzura. Amafaranga asigaye azakoreshwa mu bijyanye no kwakira intumwa za CHOGM."

Dr uzziel Ndagijimana avuga u Rwanda rwiteguye neza kwakira inama ya CHOGM

Guverinoma y’u Rwanda yakoresheje ingengo y’imari ya 2020, yubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo imihanda minini n’imito ihuza ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, n’ibikorwa bijyanye naho ahantu bazajya bidagadurira ndetse na parike.

Nubwo iyi nama izaba ari inama idasanzwe u Rwanda Rwakiriye mu mateka yarwo, iki gihugu kizaba gishingiye ku bunararibonye bukomeye cyagaragaje mu kwakira ibirori bikomeye birimo, nk’Ihuriro ry’ubukungu bw’isi, inama y’inteko rusange ya AU, ndetse n’inama ya AFDB.

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abagera ku 10,000 baturutse mu bihugu 54 bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimo rw’icyongereza, Inama ya CHOGM iteranira muri kimwe mu bihugu bigize Commonwealth buri myaka ibiri, igafatirwamo imyanzuro ikomeye irebana na demokarasi, iterambere ridaheza, kubaka inzego n’imiyoborere, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.

U Rwanda rugeze kure imyiteguro ya CHOGM izaba muri Kamena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa