skol
fortebet

Ubuzima bw’abaryamana bahuje ibitsina bagiye koherezwa n’u Bwongereza bwatekerejweho?

Yanditswe: Wednesday 11, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Lata y’u Bwongereza yatekereje by’umwihariko ku baryamana bahuje ibitsina , ababihinduza ibitsina n’abandi bahuriye mu muryango wa LGBTQL+ barebwa n’amasezerano ibihugu byombi biherutse kugirana.
Muri raporo y’isuzuma u Bwongereza bwakoze , bwagaragaje ko butekereza ku buryo aba bimukira bashobora kuzafatwa mu gihe bazaba barageze mu Rwanda nk’igihugu kidafite amategeko yihariye abarengere.
Muri iyi raporo yasohotse kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022 hari kopi, Minisiteri y’umutekano w’imbere mu (...)

Sponsored Ad

Lata y’u Bwongereza yatekereje by’umwihariko ku baryamana bahuje ibitsina , ababihinduza ibitsina n’abandi bahuriye mu muryango wa LGBTQL+ barebwa n’amasezerano ibihugu byombi biherutse kugirana.

Muri raporo y’isuzuma u Bwongereza bwakoze , bwagaragaje ko butekereza ku buryo aba bimukira bashobora kuzafatwa mu gihe bazaba barageze mu Rwanda nk’igihugu kidafite amategeko yihariye abarengere.

Muri iyi raporo yasohotse kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022 hari kopi, Minisiteri y’umutekano w’imbere mu Bwongereza yaragaragaje ko ifite impungenge ku buryo aba bantu bazafatwa ,yakomeje ko isobanura ko ikomeje kubikoraho inyigo , mu bufatanye n’u Rwanda.

Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere ,Priti Patel ,kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022 yari yatangaje ko goverinoma iteganya muri iki cyumweru kumenyesha itsinda rya mbere ry’abaryamana bahuje ibitsina gahunda yo kubohereza mu Rwanda.

Imibare ya vuba igaragaza ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize hakiriwe abimukira n’abasaba ubuhungiro 115 bafatiwe mu bice bitandukanye, ku munsi ukurikiyeho hakirwa abandi 169.

Ibyo byatumye abamaze gufatwa kuva uku kwezi kwatangira barenga 1000, nubwo udutsiko tw’amabandi abashimuta twafatiranye ikirere cyiza cyabonetse mu gace ka Dover, nyuma y’ibihe by’imvura nyinshi yaguye mu minsi 11 yo mu mpera za Mata.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Itangazamakuru PA, igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira u Bwongereza bumaze kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro 7,739 biganjemo urubyiruko rw”Abanyafurika baba bagiye kwishakira imibereho myiza.

Uyu mubare wikubye inshuro eshatu uw’abafashwe nyuma yo kwambuka muri icyo gihe cy’umwaka wa 2021, kuko bari 2,439.

Guverinoma y’u Bwongereza yashatse ko kohereza aba bimukira i Kigali bitarenze mu mpera za Gicurasi nyuma y’amasezerano yasinyanye n’iy’u Rwanda, igikorwa kikazashyigikirwa n’inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 150 zizabafasha kubaho no kubona imirimo mu gihe cyose bazaba bacumbikiwe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa