skol
fortebet

Uganda: Abaminisitiri barwaniye microphone Polisi n’ abarinzi babo baratabara

Yanditswe: Sunday 26, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ ubutaka Mme Persis Namuganza, yarwanye n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ikoranabuhanga n’ itumanaho Aidah Nantaba bapfa ko umwe yatindanye microphone.
Ibi byabaye ubwo aba bombi bari mu nama yari yateguwe na Minisiteri y’ ubutaka igamije ku kwiga ku bibazo bijyanye n’ ubutakana.
Nantaba yarimo atanga igitekerezo cye Madamu Namuganza amusaba kuvuga muri make bitewe n’ uko inama bateguye ko iza kumara igice cy’ umunsi.
Ni (...)

Ni mugihe Nantaba yarimo atanga ubuhamya avuga ukuntu abasirikarake bafite amapeti akomeye bigaruriye amasambu y’ abaturage, avuga ko abantu benshi bishwe akagira amahirwe akarokoka asaba ko byaba byiza itegeko rigenga ubutaka rivuguruwe abo basikare bakamburwa ayo masambu.

Yagize ati “Nk’ uko mubibona nakitse ku icumu. Habuze gato ngo nicwe n’ abajenerali birukanaga abaturage b’ abakene bagasigarana amasambu yabo. Umujenerali yanteye ubwoba ambwira ngo nintava mu isambu yanjye ninjye uzakurikiraho kwica”

Ageza aha Madamu Minisitiri Namuganza wari uyoboye inama yahise amuca mu ijambo aramubwira ngo asoze igitekerezo cye.

Minisitiri Nantaba yarabyirengagije akomeza ku vuga ibibazo by’ ukuntu mu gace ka Buganda abantu bambuwe amasambu yabo, n’ ukuntu no mu badepite n’ abaminisitiri naho harimo abambuye abaturage amasambu.

Ati “Ntabwo ari abajenerali gusa bambuye abaturage abasambu harimo n’ abadepite n’ abaminisitiri”

Nantaba avuze ko hari abaminisitiri n’ abadepite bambuye abaturage amasambu yabo, Namuganza yananiwe kwihangana ahita ahaguruka avuga ko ibyo mugenzi arimo gukora ari ugusuzugura abayobozi.

Avuga mu ijwi rirenga ati “Honorable Nantaba, honorable Nantaba ubaha ubuyobozi, ubaha ubuyobozi”

Nantaba yasobanuriye Namuganza ko iyo Minisitiri arimo kuvuga Minisitiri mugenzi we amutega amatwi atamusakuriza, yongeraho ati “Ndimo kuvuga ibifitiye akamaro ku gihugu”

Depite Betty Nambooze yavuze ko Namuganza arimo kubwira Nantaba amagambo atari meza, Namuganza azabiranywa n’ uburakari asatira Nantaba amutera ibipfunzi abapolisi n’ abarinzi babo (Bodyguards) barabakiza inama irakomeza.

Minisiteri y’ ubutaka yanzuye ko igiye gufatanya n’ abafatanya bikorwa bayo barimo polisi, ingabo n’ abanyamategeko bagasura uduce tuvugwamo ibyo bibazo by’ amasambu bigakemurwa vuba.

Src: Dail monitor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa