Uganda: Umusirikare wari ufite ipeti rya Major yaguye muri Sauna
Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017
Alex Tinka wari umusirikare mu gihugu cya Uganda, yapfuye urupfu rutarasobanuka kugeza ubu. Uyu mugabo yituye muri sauna ubwo yari yagiye koga ahitwa Mutungo mu mujyi wa Kampala.
Alex yari afite ipeti rya Majoro [Major] akaba yakoraga muri Military police .Yaje mu mujyi wa Kampala aturutse muri Canopy Sauna, kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017.
Abamubonye bavuga ko yagaragaza ingufu ndetse ngo yabanje kuvugisha abantu bari aho ariko batunguwe n’uko yinjiye muri Sauna ahita (…)
Alex Tinka wari umusirikare mu gihugu cya Uganda, yapfuye urupfu rutarasobanuka kugeza ubu. Uyu mugabo yituye muri sauna ubwo yari yagiye koga ahitwa Mutungo mu mujyi wa Kampala.
Alex yari afite ipeti rya Majoro [Major] akaba yakoraga muri Military police .Yaje mu mujyi wa Kampala aturutse muri Canopy Sauna, kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017.
Abamubonye bavuga ko yagaragaza ingufu ndetse ngo yabanje kuvugisha abantu bari aho ariko batunguwe n’uko yinjiye muri Sauna ahita yitura hasi.
Umwe mu babibonye yagize ati: “Yituye hasi mu masegonda tubona ko atagihumeka.”
Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyavuganye n’umuvugizi wa minisiteri y’ingabo, Brig, Richard Karemire, yemeza aya makuru avuga ko ari ibintu bibabaje.
Yasobanuye ariko ko uyu musirikare yavanwe aha kuri sauna agihumeka ajyanwa ku bitaro, akaba ariho yahumekeye umwuka wa nyuma.
“Ati: Birababaje, ejo hashize twabuze umusirakare wari ufite ipeti rya majoro. Yaguye mu Bitaro bya Nakasero.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *