skol
fortebet

Uhuru Kenyatta yatangaje ikintu gikomeye yishimira ku Rwanda

Yanditswe: Monday 11, Mar 2019

Sponsored Ad

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yavuze ko yishimira ko u Rwanda rwavuye mu bihugu byari ku rwego rwo hasi ariko kuri ubu rukaba ari inyenyeri imurikira Afurika aboneraho kwemeza ko arwigiraho byinshi.

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuri uyu wa Mbere Taliki ya 11 Werurwe 2019, yakiriwe na nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame i Gabiro ahateraniye abayobozi bakuru b’igihugu mu Mwiherero wa 16, yifuza kubaganiriza bose uko basaga 350.

Perezida Kenyatta yabwiye aba bayobozi bakuru b’u Rwanda ko ashaka kwigira ku Rwanda ibyerekeye kwihutisha iterambere kuko u Rwanda rwari rwarapfukamishijwe ariko kuri ubu akaba ari inyenyeri imurikira Afurika.

Yagize ati “Twishimiye cyane uburyo u Rwanda rwavuye mu bihugu byari bipfukamye,rukaba inyenyeri imurikira Afurika yose.Nabwiye umuvandimwe wanjye Kagame nti ndifuza kukurusha mu byerekeye guteze imbere ubucuruzi arambwira ati “Uzagerageze.”Dufite imboganizi nyinshi ariko nidushyira hamwe tuzazirandura dufatanyije n’abaturage bacu.

Perzida Kenyatta yavuze ko umubano w’u Rwanda na Kenya ari mwiza ndetse ikibaraje ishinga ari uko waba mwiza birenze.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa