Umufaransa arashinjwa gushaka kwica Perezida Macron akoresheje imbunda ya kalachnikov
Yanditswe: Monday 03, Jul 2017
Umufaransa w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Argenteuil akurikiranyweho gushaka kwica Perezida mushya w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Ikinyamakuru le Parisien cyandikirwa mu Bufaransa cyatangaje ko mu mpera z’iki cyumweru, uyu musore yagejejwe imbere ya Polisi ngo asobanure byimbitse amagambo yashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga ko azica umukuru w’Igihugu tariki ya 14 Nyakaganga ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’ubwigenge.
Mu byaha ashinjwa birimo gukorana n’imitwe y’iterabwoba (…)
Umufaransa w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Argenteuil akurikiranyweho gushaka kwica Perezida mushya w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Ikinyamakuru le Parisien cyandikirwa mu Bufaransa cyatangaje ko mu mpera z’iki cyumweru, uyu musore yagejejwe imbere ya Polisi ngo asobanure byimbitse amagambo yashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga ko azica umukuru w’Igihugu tariki ya 14 Nyakaganga ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’ubwigenge.
Mu byaha ashinjwa birimo gukorana n’imitwe y’iterabwoba n’imitwe y’abagiranabi.
Ngo uyu musore aherutse gushyira kuri interineti, amashusho agaragaza ko agiye kugura intwaro yo mu bwoko bwa kalachnikov azifashisha agaba igitero ahakorera Perezida Macron (les Champs-Elysées).
Yatangaje kandi ko azabangamira n’abayisilamu, abayahudi ndetse n’abatinganyi.
Mu mwaka wa 2016, uyu musore yagejejwe mu butabera akatirwa gufungwa imyaka 3 y’igifungo ashinjwa kurema urwango no guhora avuga ko azakora iterabwoba mu Bufaransa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *