Mu Karere ka Muhanga, umugabo w’imyaka 33 yatabawe n’irondo agiye kwiyahuza ikinini cy’imbeba, nyuma yo gutabarwa ajyanwa kuri RIB.
Uyu mugabo akomoka mu Mudugudu wa Gakombe, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, gusa kuri ubu akaba yari atuye mu Mudugudu wa Kabeza.
Ngarambe Etienne ukuriye irondo muri uwo Mudugudu, avuga ko batabajwe n’umuturanyi w’uyu mugabo ababwira ko amusezeyeho ko agiye kwiyahura, yohereza abo bakorana bihutira kujyayo.
Ati: "Bahageze maze ababaza icyo baje gukora, arabirukana abasubiza ko nta deni abafitiye."
Ngarambe avuga ko bamuhaye amakuru bongera gusubirayo basanga yakinze, bakoresha imbaraga bageze mu nzu acumbitsemo bamuhata ibibazo ababwira ko yari amaze kuvanga ibinini by’imbeba mu biryo yari agiye gufungura.
Abiberetse basanga koko yarangije kubishyiramo uwo muti wica, ariko atarabirya.
Uyu mugabo yemera ko yari yafashe icyemezo cyo kwiyahura ngo kubera ko yahamagaye umugore we ngo amugarurire abana be aratsemba.
Ati: "Namusabye kungarurira abana arabyanga mbona nta kindi nakora, mbuze abana banjye niyemeza kwiyahura."
Gusa avuga ko yaje kwisubiraho kubera ko ari we wahise abimenyesha umugore w’umucumbikiye ari nabwo irondo ryabimenye riza kureba uko ikibazo kimeze.
Umugore w’uyu mugabo yabwiye UMUSEKE ko hagiye gushira amezi atatu batandukanye, ngo n’iminsi bamaranye yari yaramwihanganiye.
Ati: "Yahoraga ankubita buri gihe, cyakora nabanje kubyihanganira mbonye ko inkoni zimereye nabi mfata umwanzuro wo kugenda cyane ko tutigeze dusezerana na we."
Uyu mugore ashinja umugabo we umutima mubi akavuga ko bitamutunguye kuba yari agiye kwiyahura.
Ubwo twateguraga iyi nkuru abanyerondo bari bitwaje isahani iriho ibiryo yavanze n’ibinini by’imbeba, bamujyanye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *