skol
fortebet

Umugogo w’umwami Kigeli wamaze kugezwa i Kigali, byasaga n’ibyagizwe ibanga (Amafoto)

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Ahagana saa sita n’iminota 40 nibwo indege ya Ethiopian Airlines ihetse umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Kuzanwa k’uyu mugogo byakozwe mu gisa n’ubwiru bukomeye. Nta muntu n’umwe wari uzi neza amasaha ugerera i Kigali ndetse n’abakozi bo ku kibuga cy’Indege benshi ntabyo bari bazi.
Abahindiro n’abandi bafitanye isano n’Umwami, nta n’umwe wagaragaraga ku kibuga cy’indege.
Ahagana saa saba n’iminota 40 nibwo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu (...)

Sponsored Ad

Ahagana saa sita n’iminota 40 nibwo indege ya Ethiopian Airlines ihetse umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Kuzanwa k’uyu mugogo byakozwe mu gisa n’ubwiru bukomeye. Nta muntu n’umwe wari uzi neza amasaha ugerera i Kigali ndetse n’abakozi bo ku kibuga cy’Indege benshi ntabyo bari bazi.

Abahindiro n’abandi bafitanye isano n’Umwami, nta n’umwe wagaragaraga ku kibuga cy’indege.

Imodoka yatwawemo umugogo w’Umwami isakwa mbere yo kwinjira mu kibuga cy’indege

Ahagana saa saba n’iminota 40 nibwo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Vuningoma bageze ku kibuga cy’indege baje kwakira umugogo w’umwami.

Kuri iyi saha kandi ni nabwo abo mu muryango w’umwami bari biganjemo ababyeyi bakenyeye bya kinyarwanda batangiye kugaragara ku kibuga cy’indege cyane mu gice gisohokeramo imodoka ivuye mu kibuga cy’indege.

Saa munani zuzuye nibwo wasohowe mu kibuga cy’indege, utwarwa n’imodoka zisanzwe zitwara imibiri y’abitabye Imana.

Dr James Vuningoma yavuze ko Leta y’u Rwanda yari itegereje ko umuryango wumvikana kuko hari harabaye impaka hagati yabo ariko ‘ni amahirwe dufite nk’abanyarwanda kuba umugogo w’umwami wacu utashye mu gihugu cye’.

Yakomeje agira ati “ Ni ibyishimo kuko umuryango washyize hamwe na leta y’u Rwanda yabafashe mu mugongo bihagije. Ni ibyishimo dufite nk’abanyarwanda byo kuvuga ngo aratashye.”

Yakomoje kandi ku mpaka z’abavugaga ko umugogo w’umwami watabarizwa mu mahanga, abandi bavuga ko agomba gutabarizwa mu Rwanda ashimangira ko kuba urukiko rwaremeje ko agomba gutabarizwa mu Rwanda ari icyubahiro cy’igihugu.

Imihango y’itabarizwa ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa ntabwo yigeze itangazwa gusa byari byavuzwe ko azatabarizwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe. Ni naho umugogo wajyanywe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa