Umugore yatanze Miliyoni 10 Frw muri Faisal ngo umwana we avurwe biranga, Rugagi yamusengeye ava mu kagare (Amafoto)
Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017
Umuhanuzi akaba anahagarariye amatorero y’Abacunguwe mu Rwanda Bishop Rugagi Innocent, yaba abo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga mu bice bitandukanye by’isi ( mu migabane yose) bamaze kumenya ko hari umuhanuzi wahagurukijwe n’Imana mu bihe nk’ibi.
Ku wa Gatatu Tariki 19 nyakanga 2017 ubwo mu Itorero Abacunguwe, haba hari Iteraniro ridasanzwe aho Imana ibohora abantu bayo ikoresheje Bishop Rugagi Innocent. Ubwo mu bantu benshi bakize kuri uyu munsi, hari umwana w’umuhungu wanejeje abantu (…)
Umuhanuzi akaba anahagarariye amatorero y’Abacunguwe mu Rwanda Bishop Rugagi Innocent, yaba abo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga mu bice bitandukanye by’isi ( mu migabane yose) bamaze kumenya ko hari umuhanuzi wahagurukijwe n’Imana mu bihe nk’ibi.
Ku wa Gatatu Tariki 19 nyakanga 2017 ubwo mu Itorero Abacunguwe, haba hari Iteraniro ridasanzwe aho Imana ibohora abantu bayo ikoresheje Bishop Rugagi Innocent. Ubwo mu bantu benshi bakize kuri uyu munsi, hari umwana w’umuhungu wanejeje abantu benshi ndetse abenshi bafatwa n’ikiniga ari nako bashima Imana kubwo gukoresha umukozi wayo Bishop Rugagi, uyu mwana agakira akava mu kagare ndetse amaguru agakomera neza, aragenda ndetse araniruka no gusimbuka.
Ni kenshi ko Bishop Rugagi ndetse n’abandi bakozi b’Imana bahora bigisha ku nyigisho zitandukanye zivuga kubijyanye no kwizera. Bishop ntasiba no kuvuga ko hari abo ajya asengera ntibakire kubera yabasengeye badafite kwizera muribo.
Uyu mwana rero ubwo bamusunikaga ari mu kagare ke, bamuzanye imbere ngo nawe aze gusengerwa, yaje ubona afite umunezero ameze nk’uri kuririmba, Bishop ahita amubaza ati:
Are you ready to walk? ( Mbese uriteguye kugenda) Umwana nawe yahise asubizanya imbaraga nyinshi ati: Yp( Nkaho yashakaga kuvuga ngo cyane rwose). Ubwo amateraniro yarakomeje, Bishop akagenda asengera abantu batandukanye ndetse ari nako agenda ahanurira abandi, uko Umwuka abimuhaye.
Haciye akanya uyu mwana abona Bishop asengera abandi, ubanza yaraje gukeka wenda ko Bishop yaba yamwibagiwe ko nawe ahari, hanyuma aramubwira ati: Pastor nanjye ndi hano! Bishop yarahindukiye aramureba araseka ati:” Petit sinakwibagiwe ndaje.”
Mbese wabonaga uyu mwana afite kwizera kurenze, kandi uko Bishop yigishaga wabonaga aguma afashwa rwose.
Ubwo isaha ye igeze rero Bishop yaje kumugarukaho, arangije arasenga cyane, yinginga Imana ngo ihagurutse uwo mwana ave muri ako kagare abashe kugenda, nyuma yo kumusengera Bishop yahise amubwira ngo: Haguruka uze tugende. Ubwo umwana yarahagurutse, abantu bose bavuza induru bakomera Imana amashyi, yatangiye atagenda neza kuko amaguru yari yarahinamiranye, Bishop akomeza kumukoresha imyitozo ari nako asenga Imana, biza kurangira umwana agenze neza cyane, arasimbuka ndetse araniruka. Abantu batangarira Imana.
Uyu mwana akimara gukira yahise ahobera Bishop ari kurira Ngo: Pastor Urakoze cyane usengere na papa nawe n’uku ameze amaguru n’amaboko yarazingamye.
Ubwo uyu mubyeyi yabonaga umwana we amaze kugenda, yahise aza yiruka ari kurira ubona byamurenze, umunezero uvanze no gutangara. Yahise abwira Iteraniro ko uko uwo mwana we yari ameze ari nako n’umugabo we ameze.
Mu magambo ye ati: ” Uyu mwana nari maze kumuvuza Amafaranga y’Urwanda Miliyoni 10 na Magana,… ku Bitaro by’Umwami Faysal naho umugabo wanjye we bimaze kuba Miliyoni 13 na Magana,…. Kandi nta gukira namba. None Imana ikaba imukirije ku buntu.
Nshimye Imana inkirije umwana, ndagushimye Bishop Imana iguhe umugisha,….” Mbese wabonaga uyu mubyeyi byamurenze ari amarira gusa. Bishop yabasezeranyije ko na papa w’umwana bagomba kumusengera Imana agakira.
Ubwo uwo mwana na nyina batahaga byari umunezero udasanzwe, yaba kuri bombi ndetse n’abandi bose bari bamubonye aza ku kagare, bamusunika yarangiza agataha yigenza n’amaguru ye, atanacumbagira yewe.
Abantu batandukanye barifotoranyije, abandi bakagenda babasuhuza bababwira ngo Imana irabakoreye ishimwe, ihabwe icyubahiro.



Ibitekerezo
Hari Imana ikora
Imana ishimwe cyane nonese twamubonagute
Imana ishimwe cane
Imana ihabwe icubahiro
umwana utagira izina naba byeyi be nti bamenyekane haka menyekana uvuriro ryananiwe ku muvura na million 10 ndunva arukwishakira izina naho gukira nta kibyemeza
wowe niba ari Runyambo wazaje ukareba Imana ikora ibindi ukabyihorera uzaze bamukwereke na babyeyi be.ujye uvuga wabanje kugenzura.Imana iri muri Bishop Rugagi niyo kubahwa ibihe byose we love you our Bishop
yitwa Mugisha
iMANA ishimwe
nibyiza umwana yakize ark hali igeno Imana iba yarageneye Umuntu ndakubwiza ukuri ko atari RUGAGI wamukijije nuko igeno ry’Imana ryari rigeze Imana yo nyirimpuhwe nyirimbabazi nyirubugenge buhambaye niyo izi impamvu yuriya mwana huhuhuhu ngo mwene adamu asengera umuntu agakira ? nawe ntiyishoboye ngo araheka abandi
Kandi ngo muminsi y’imperuka hazaza abahanuzi...... nibakubwirango ari mukirambi ntuzageyo nibakubwira ngo ari nyabugogo ntuzageyo
huhuhu uyu mugore nigitangaza koko ngo asengere numugabo abagabo bagorwa koko niwe watumye umwana arwara ?