Umugore yiciwe mu bitaro bya Ruhengeri ubwo yari aje gusura umurwayi
Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2019
Umugore witwa Mukandoli Clementine wari ahetse umwana w’imyaka ibiri,yasanzwe mu bitaro bya Ruhengeri yapfuye nyuma yo kuharara aje gusura umurwayi wari uharwariye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,taliki ya 24 Nzeri 2019,nibwo uyu mugore yasanzwe muri ibi bitaro yapfuye ariko umwana yari ahetse ari muzima.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Philbert Muhire yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Mukandoli yari yaraye muri biriya bitaro yaje gusura umurwayi n’abarwaza.
Yagize ati“Ayo makuru niyo uwo mubyeyi yiciwe mu kigo kandi bamusanganye igikomere ku mutwe ariko RIB yaje itangira iperereza.”
Mukandoli wishwe, akomoka mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze akaba yari afite imyaka 32 y’amavuko.
Abarwaza babwiye iki kinyamakuru ko abonye nyakwigendera ava amaraso mu gitsina.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *