skol

Umucamanza azafata icyemezo ejo niba Umuhumuza azaburana ari hanze cyangwa afunze

Yanditswe: Tuesday 09, Sep 2025

featured-image

Umuhumuza Gisèle wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), azasomerwa ku wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025, nk’uko byemejwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin, yatangaje ko mu byaha Umuhumuza Gisèle akekwaho, harimo icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ubushuti, urwango, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butagenwe.

Ibyaha ubushinjacyaha burega Umuhumuza busanga ari ibyaha bikomeye, ari yo mpamvu bwamusabiye gufungwa by’agateganyo. Nkusi abikomozaho yagize ati: "Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa by’agateganyo, icyemezo kizasomwa ejo ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge."

Umuhumuza arakekwaho ibyaha yaba yarakoze ubwo yari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC. Amakuru Imvaho Nshya yamenye, ni uko Umuhumuza akurikiranywe ibyaha birimo ibifitanye isano n’ibyo Prof. Omar Munyaneza wahoze ari umuyobozi wa WASAC Group akurikiranyweho.

Gisèle Umuhumuza wahoze ari Umuyobozi wa WASAC Utility Ltd, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri Nyakanga 2025.

Mbere yo kuyobora WASAC Utility Ltd, Umuhumuza yari Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC Ltd. Yinjiye mu buyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) mu 2017. Mbere yaho, yari Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya WASAC.

Mbere yo kwinjira muri WASAC, Gisèle Umuhumuza yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’amazi yakuye muri Heriot-Watt University muri Scotland n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Binyabuzima yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye kandi Umwarimu mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ryigisha Siyansi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa