skol
fortebet

Umukecuru Nyiramandwa w’imyaka 109 yashyikirijwe inka aherutse kugabirwa na Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Rachel Nyiramandwa w’imyaka 109 ukomoka mu karere ka Nyamagabe yamaze gushyikirizwa inka y’imbyeyi ikamwa iri kumwe n’iyayo ayagabiwe na Perezida Kagame ubwo yasuraga ako karere mu mpera z’ukwezi gushize.

Sponsored Ad

Nyiramandwa yahuye na perezida Kagame ubwo yari yagiriye uruzinduko mu karere ka Nyamagabe,amubwira ko inka yahawe itagitanga umukamo bituma amugabira indi ikamwa,akaba yayishyikirijwe.

Nyiramandwa yashyikirijwe iyi nka y’imbyeyi n’iyayo kuri uyu wa Kabiri na Meya w’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure aho atuye mu Murenge wa Gasaka.

Perezida Kagame yagabiye inka Nyiramandwa kuwa 26 Gashyantare 2019 nyuma y’aho yari amaze gusoza uruzinduko yari agiye muri aka karere ka Nyamagabe.



Amafoto:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa