skol
fortebet

Umukozi w’ akarere ka Nyagatare akurikiranyweho kwaka ruswa y’ igitsina

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2017

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuvunyi bwagaragaje ubutumwa bugufi (SMSs) bwuzuyemo amagambo y’imitoma yandikwaga na Mugisha David Livingstone wahoze ashinzwe serivisi z’Ubutaka mu karere ka Nyagatare ubwo yakaga ruswa ishingiye ku gitsina umwe mu bashakaga serivisi muri iri shami yayoboraga. Ubwo butumwa bwagaragarijwe I Nyamirambo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Mugisha David Livingstone wahoze ashinzwe Servisi z’Ubutaka mu karere ka Nyagatare ubu akaba ari Umunyamabanga uhoraho muri (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuvunyi bwagaragaje ubutumwa bugufi (SMSs) bwuzuyemo amagambo y’imitoma yandikwaga na Mugisha David Livingstone wahoze ashinzwe serivisi z’Ubutaka mu karere ka Nyagatare ubwo yakaga ruswa ishingiye ku gitsina umwe mu bashakaga serivisi muri iri shami yayoboraga. Ubwo butumwa bwagaragarijwe I Nyamirambo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mugisha David Livingstone wahoze ashinzwe Servisi z’Ubutaka mu karere ka Nyagatare ubu akaba ari Umunyamabanga uhoraho muri Njyanama y’akakarere akurikiranyweho icyaha cy’Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kugira ngo atange service iri mu nshingano ze.

Ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuvunyi buvuga ko umugore wareze uyu muyobozi yasiragiye ku biro by’akarere ka Nyagatare akurikiranye ikibanza cye cyari cyarafatiriwe na Mugisha David akacyomeka ahazashyirwa igikorwa rusange (ikibuga cy’indege).

Bugaragaza ibimenyetso by’uko umugore yatswe ruswa y’igitsina na Mugisha kugira ngo amusubize ubutaka bwe, undi akayimwima bigatuma adahabwa serivisi yagombaga, Ubushinjacyaha bwasomye ubutumwa bugufi bwanditswe n’uyu mugabo ukekwaho ruswa y’igitsina.

Umushinjacyaha yagize ati“Mugisha yandikiye Umubyeyi ati:
• Ndashaka ibintu byawe;
• Dear nawe urabizi, ubwiza bwawe;
• Kuki wita umuntu umubyeyi kandi akubwira gahunda?
• Sha ubu nakubona gute ngo nkikoreho, nkusome;
• Ibyo gusa, ndabikwemereye, ndagukunda, nkunda amaso yawe aseretse nk’inyana y’umutavu, ikimero cyiza, kugenda neza, amazi menshi n’ibindi byiza;
• Nzakubyinira mukobwa mwiza w’igikara cyiza, w’ibibero bitoshye…

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko uyu mugabo ukekwaho ‘ishimishamubiri rishingiye ku gitsina’ atari ubwa mbere yari yatse iyi ruswa y’igitsina kuko mu buhamya bwatanzwe n’undi mutangabuhamya washakaga gukosorerwa ibyangombwa by’ubutaka yabanje kumwaka ruswa y’igitsina. Umushinjacyaha ati“ Bigaragara ko Mugisha yari yarabigize umuco”.

Uregwa uburana atemera ibyaha aregwa ariko yemera ubu butumwa bugufi yandikiye umugore umushinja ariko akavuga ko ntaho buhuriye n’iyi serivisi ivugwaho kwakirwa ruswa y’igitsina kuko bwanditswe nyuma yo kuyaka akayimwa.
Uyu mugabo uvuga ko atari ashinzwe gutanga ubutaka avuga ko iki kibazo cy’umugore umurega cyafashweho umwanzuro n’umuyobozi w’Akarere, Njyanama y’Akarere na komite ishinzwe ubukungu.

Mugisha David avuga ko umugore umurega yakoze ibi kugira ngo yiyambure umugayo yari yatewe no gutsindwa no kugira ngo azabone uko amugeza mu nkiko ngo kuko ari we wamushotoye amwoherereza ubu butumwa.

Ati“ Ikigaragara yari afite umugambi wo gushaka kwihimura, ni he handitse ngo mpa ngukemurire ikibazo cyawe? kuki we atagaragaje SMSs yohereje?.”

Yanagaragaje ibaruwa yanditswe na Njyanama y’Akarere kuwa 24 Werurwe 2013 igaragaza ko iki kibazo cyakemuwe bityo ko nta bubasha yari afite bwo kurenga kuri izi nzego zagikemuye ngo asubirinyuma akinjiremo.

Kuri iyi baruwa, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ikwiye gukemangwa kuko Mugisha yayizanye avuga ko yanditswe ku wa 24/03/2013 mu gihe ibyo Njyanama ishingiraho yandika iyi baruwa byakozwe na Komisiyo y’Ubukungu ku wa 07/02/2014 n’Inama Njyanama ku wa 14/02/2014. Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bitashoboka ko uwanditse ibaruwa ashingira ku bikorwa bizakorwa mu gihe kizaza; ko bigaragara ko iyi baruwa ishobora kuba ari impimbano.

Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa ko yafungwa by’agateganyo kugira ngo bukomeze iperereza ryatangiwe kuko hari impungenge ko yasibanganya ibimenyetso.
Umushinjacyaha ati“ Yavuzeko ari PS (Umunyamabanga uhoraho) wa njyanama, ati: kuki iyi baruwa atayihimba?”

Ubushinjacyaha kandi bukurikiranyeho uyu mugabo icyaha cy’igwizamutungo ritemewe no guhishira umutungo, buvuga ko mu imenyekanishamutungo ryakozwena Mugisha muri 2016 yavuzeko afite inzu y’agaciro ka miliyoni 25 Frw ko ariko nyuma hakozwe igenagaciro ryayo basanga iyi nzu ifite agaciro ka 81 603 800 Frw, igenzura kandi risanga afite ubutaka mu murenge wa Katabagemu bw’agaciro ka 26 424 000 Frw n’ubundi I Rwempasha bw’agaciro ka 23 075 000 Frw.

Mugisha wisobanuye cyane kuri ikicyaha yavuze ko we n’umugore we bahembwa 1 100 000 Frw ku kwezi, ndetse akabari umuhinzi-mworozi wa kijyambere bityo ko kuba yagira iyi mitungo nta gitangaza kirimo.

Avuga ko uretse amafaranga yo kwishyurira amashuri abana be batatu, ibindi bakenera byose babikura muri iyi mishinga yabo.

Ati“ Uretse umunyu n’isabune tugura ibindi byos eturabyifitiye, ibyo turya n’amata ni ibyo dukura mu buhinzi n’ubworozi bwacu.”

Uwitwa Mbowa Festo baregwa hamwe we akurikiranyweho‘KURAGIRA’(kwitirirwa) imitungo ya Mugisha, akekwaho kuba yaranditsweho inzu ya Mugisha David iri muri gare ya Nyagatare kugira ngo bajijishe inzego zikurikirana imitungo.

Ubushinjacyaha bw’urwego rw’Umuvunyi kandi bukurikiranyeho uyu Mbowa wahoze ari umufundi wa Mugisha, kuba yarafashijwe na Mugisha gushaka kugundira ibibanza 96 by’abamotari bibumbiye muri koperative COTMIN (Cooperative Tax Moto Intiganda za Nyagatare).

Buvuga ko mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu banyamuryango b’iyikoperative bavuze ko bishyuye amafaranga y’ibyangombwa by’ububutaka bari baguriye hamwe nk’ishyirahamwe ariko ibyangombw abyasohoka bikaza byanditseho uyu Mbowa Feston akanga kubiha Koperative.

Mbowa Festo nawe ahakana icyaha akavuga ko iki kibanza bivugwa ko ari icyo Mugisha yamuragije ari we wakiguriye muri 2010 akacyubaka akaza kugurisha inzu muri 2014.

Ubushinjacyaha buvuga ko mbere y’iri buranisha, Mbowa yabajijwe abo baguze ububutaka akavuga ko atabazi, mu iburanisha rya none uregwa yatangaje amazina y’abo avuga ko baguze mu gihe Ubushinjacyaha buvuga ko amazina icyo gihe yavuze ko atayibuka, gusa mu gihe Umucamanza yamubazaga amasezerano y’ubugure yavuze ko ntayo afite.

Ubushinjacyaha bwasabye ko aba bombi bafungwa by’agateganyo kugira ngo batabangamira iperereza rigikomeje, gusa abaregwa bahakanaga ibyaha bakavuga ko nta mpamvu zikomeye zitumaba kekwaho ibyaha bityo ko bakwiye kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze.
Urukiko ruzasoma umwanzuro kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Werurwe 2017.

Src: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa