skol
fortebet

Umunyakenya Lt Gen Muriuki yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Loni n’ iz’ Afurika yunze ubumwe ziri muri Darfur

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2017

Sponsored Ad

Umunyakenya Gen Leonard Muriuki Ngondi yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Loni n’iz’Afurika Yunze Ubumwe mu ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID/ MINUAD).
Ni inshingano yahawe n’Umunyamabanga mukuru wa Loni António Guterres na Perezida wa komisiyo y’ Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat. Gen Leonard .
Gen. Mushyo wigeze kuyobora izi ngabo muri Mata uyu mwaka yagizwe umuyobozi w’ ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani y’ Epfo.
Ku wa 07 Mata 2017 nibwo Umunyamabanga Mukuru (...)

Sponsored Ad

Umunyakenya Gen Leonard Muriuki Ngondi yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Loni n’iz’Afurika Yunze Ubumwe mu ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID/ MINUAD).

Ni inshingano yahawe n’Umunyamabanga mukuru wa Loni António Guterres na Perezida wa komisiyo y’ Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat. Gen Leonard .

Gen. Mushyo wigeze kuyobora izi ngabo muri Mata uyu mwaka yagizwe umuyobozi w’ ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani y’ Epfo.

Ku wa 07 Mata 2017 nibwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yagize Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Icyo gihe itangazo ryari ku rubuga rwa internet rw’Umuryango w’Abibumbye ryavugaga ko Guterres yahaye Lt Gen Mushyo Kamanzi inshingano bitewe n’ubunararibonye bw’imyaka 28 afite mu bya gisirikare haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko mu kuyobora ingabo. Antonio Guterres yamushimiwe akazi yakoze n’umuhate yagaragaje mu gihe cyose yari amaranye izi nshingano.

Uyu munyakenya wahawe inshingano nshya yari umuyobozi Mukuru w’Ishuri rikuru rya gisirikare rya Kenya, umwanya yahawe kuva muri 2016, amaze imyaka 39 muri izo ngabo. Yabaye kandi umuyobozi w’ingabo z’iki gihugu muri 2015-2016, anaba umwarimu mu mashuri ya gisirikare n’ibindi.

Umunyakenya Gen Leonard Muriuki Ngondi yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Loni

Muri 2000 yari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sierra Leone (MINUSIL); naho muri 2012 yagizwe umuyobozi w’ingabo za Loni zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Loberia (MINUL) ndetse n’umuyobozi wa batayo ya Kenya(KENBATT).

Uyu mugabo kandi yigeze kuba mu ngabo za Loni zari mu bikorwa byo kugarura amahoro mu gihe cy’inzibacyuho muri Namibiemu 1990.Gen Ngondi afite imyampabumenyi yavanye mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya.

Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yari amaze umwaka ayobora ingabo za UN muri Sudani/Ifoto: Mohamad Almahady, UNAMID

Afite impamyabumenyi y’cicyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’amasomo y’ubumenyamuntu n’imibanire yabo (Sciences humaines et sociales) yavanye muri kaminuza ya Afurika y’Epfo, ari kwiga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza(Masters) mu masomo mpuzamahanga muri kaminuza ya Nairobi.

Mu gihe umunyarwanda Lt Gen Kamanzi w’imyaka 53 y’amavuko, Lt Gen Kamanzi w’imyaka 53, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’umutekano w’igihugu (national security strategy), yakuye muri Kaminuza yigisha iby’umutekano ya ‘National Defence University’ y’i Washington DC, n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi yakuye muri kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa