skol
fortebet

Umunyarwanda w’ imyaka 26 akora imbabura ziteka hifashishijwe ibitaka

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

Emmanuel Mugisha utuye mu karere ka Nyagatare ukora umurimo wo gusudira akora ibikoresho bitandukanye mu byuma birimo imbabura ziteka hifashishijwe ibitaka
Uretse izo mbabura, anakora imashini yifashishwa mu kumutsa ibikoresho byo mu gikoni icyarimwe n’imashini ikata ubwatsi bw’amatungo.
Mugisha, ufite imyaka 26 y’amavuko avuga ko uwo murimo akora utuma yinjiza ibihumbi 140RWf ku kwezi. Mu myaka irenga ibiri amaze awukora, watumye yubaka inzu ifite agaciro ka miliyoni 1.5RWf.
Akomeza avuga (...)

Sponsored Ad

Emmanuel Mugisha utuye mu karere ka Nyagatare ukora umurimo wo gusudira akora ibikoresho bitandukanye mu byuma birimo imbabura ziteka hifashishijwe ibitaka

Uretse izo mbabura, anakora imashini yifashishwa mu kumutsa ibikoresho byo mu gikoni icyarimwe n’imashini ikata ubwatsi bw’amatungo.

Mugisha, ufite imyaka 26 y’amavuko avuga ko uwo murimo akora utuma yinjiza ibihumbi 140RWf ku kwezi. Mu myaka irenga ibiri amaze awukora, watumye yubaka inzu ifite agaciro ka miliyoni 1.5RWf.

Akomeza avuga ko ibyo bikoresho akora bigurwa n’abantu batandukanye, bakeneye gukoresha ibikoresho bihendutse bibakemurira ibibazo bitandukanye.

Mu kubikora yifashisha ibyuma bimeze nk’amabati, bikunze kwifashishwa hakorwa inzugi z’ibyuma. Icyuma kimwe cya metero imwe kuri ebyiri akigura ibihumbi 13RWf.
Ibyo byuma ngo nibyo akata yifashishije icyuma cyabugenewe ubundi akabisudira, akabiteranya bitewe n’icyo agiye kubikoramo.

Ahamya ko nk’iyo mbabura akora iteka hifashishijwe ibitaka, yuzura imutwaye ibihumbi 11RWf akayigurisha ibihumbi 25RWf.

Mugisha avuga ko iyo mbabura iteka hifashishijwe itaka risanzwe ryo hasi n’amavuta yashaje y’imodoka bakunze kwita vidanje. Iyo vidanje niyo bacana igashyushya ibyo bitaka, ubundi bagaterekaho inkono bagateka.

Iyo vidanje ngo ishyirwa mu kuma gacometse ku mbabura ubundi ikajya itonyangiramo, inyuze mu gatiyo gacometseho.

Ikindi ngo ni uko iyo mbabura ihisha ibiryo neza kandi ibyo ikoresha mu guteka birahendutse. Uretse ibitaka biboneka ahantu hose, bitaguzwe, ijerekani imwe ya vidanje ngo ishobora gucana amezi atandatu kandi igura 4000RWf.

Aganira na Kigali today dukesha iyi nkuru yagize ati “Ibikoresho nkora mbishingira ku bibazo nabonye nshaka gukemura! Urumva inkwi zirahenda! Itaka Imana yaduhaye twaricana n’ariya mavuta y’imodoka yashaje akongera agakoreshwa kandi birahendutse.”


Imashini yumutsa amasahani ikora ite?

Mugisha akomeza avuga ko imashini akora yumutsa amasahani n’ibikombe n’ibindi bikoresho byo mu gikoni, yuzura imutwaye ibihumbi 20RWf, akayigurisha imihumbi 30RWf.

Iyo mashini irapfundikirwa. Ibikoresho byo mu gikoni bashaka kumutsa barayipfundura bakabishyiramo.

Hejuru yayo hari icyuma kikaraga, gicomekwa ku mashanyarazi, kijyana umwuka imbere. Uwo mwuka niwo wumutsa ibyo bikoresho icyarimwe.

Yemeza ko yatekereje gukora iyo mashini ashingiye kubyo yabonye mu maresitora, aho usanga bafite agatambaro kamwe gahanagura amasahani nk’ijana. Ibyo ngo abona bitera umwanda.

Ati “Urumva guhanaguza amasahani 100 agatambaro kamwe, n’ubundi ‘microbe’ zigumaho. Iyi mashini abantu bayifashisha mu kumutsa amasahani, ibirahure n’ibikombe kuburyo indwara ziterwa n’umwanda w’ibikoresho bidasukuye neza zacika.”

Mugisha yanakoze imashini ikata ubwatsi bw’amatungo ikazajya ifasha aborozi badafite ubushobozi bwo kugura izituruka mu mahanga.


Imashini ikata ubwatsi

Uko yatangiye uwo murimo

Uyu mugabo avuga ko umwuga wo gusudira yawigishijwe n’umugira neza nyuma yo gucikiriza amashuri.

Avuga ko yagarukiye mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi bwatumye bananirwa kumurihira.

Akomeza avuga ko akiva mu ishuri yibazaga uko azabaho ariko uwo mwuga yize watumye yikura mu bukene kuburyo ngo anigisha n’abandi.

Kuri ubu yigisha abanyeshuri 12 biga amezi atatu, buri wese yishyura ibihumbi 15RWf ku kwezi.

Abaturage batandukanye bagura ibikoresho bikorwa na Mugisha bahamya ko zibafasha cyane; nkuko Mazimpaka Joseph , umworozi wo muri Nyagatare abisobanura.

Avuga ko yaguze imashini ikata ubwatsi none ngo yamugiriye akamaro kuko yagabanyije igihe yakoreshaga abikatisha amaboko.

Agira ati “Iriya mashini narayiguze nyimaranye amezi ane ariko yaranduhuye. Urubingo ngaburiye inka eshanu imashini irukata mu minota 30 ariko mbere ibyo nagaburiraga inka imwe nabikataga mu isaha yose narushye n’amaboko.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa