Martha Niyishaka, umunyarwandakazi wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Indiana, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Kamena 2017.
Uyu mugore yitabye Imana, nyuma yo gukora impanuka ikomeye akaza kujyanwa , mu bitaro ari muri Coma, akaza kuhagwa nyuma yo guhabwa ubufasha n’abaganga ntibigire icyo bitanga.
Martha Niyishaka yasize umugabo we witwa Alphonse Ruzindana hamwe n’abana be bane babyaranye, ubu bose bakaba bari muri Leta ya Indiana (…)
Martha Niyishaka, umunyarwandakazi wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Indiana, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Kamena 2017.
Uyu mugore yitabye Imana, nyuma yo gukora impanuka ikomeye akaza kujyanwa , mu bitaro ari muri Coma, akaza kuhagwa nyuma yo guhabwa ubufasha n’abaganga ntibigire icyo bitanga.
Martha Niyishaka yasize umugabo we witwa Alphonse Ruzindana hamwe n’abana be bane babyaranye, ubu bose bakaba bari muri Leta ya Indiana aho uyu muryango n’ubusanzwe wabaga.
Kugeza ubu, umuryango we ukaba uri mu gahinda gakomeye cyane ari nako bategura imihango yo kumuherekeza bwa nyuma.
Ibitekerezo
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA. KANDI TWIFATANIJE N’UMURYANGO WAGIZE IBYAGO. IMANA IBAKOMEZE.