Mu murenge wa Gacurabwenge w’ akarere ka Kamonyi, umuryango w’ umwana w’ umukobwa w’ imyaka 13 watewe inda na musaza we wahawe inzu.
Iyi nzu yubatswe ku bufatanye bwa Polisi y’ u Rwanda, Ministeri y’ Uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango ndetse n’ akarere ka Kamonyi. Yashyikirijwe uyu muryango kuri uyu wa 22 Ukuboza 2016.
Ni mugihe uyu muryango wari utuye mu kazu k’ icyumba kimwe ari nabyo byabaye intandaro yatumye uyu mwana w’ umukobwa aterwa inda kuko yararanaga na musaza we ku (…)
Mu murenge wa Gacurabwenge w’ akarere ka Kamonyi, umuryango w’ umwana w’ umukobwa w’ imyaka 13 watewe inda na musaza we wahawe inzu.
Iyi nzu yubatswe ku bufatanye bwa Polisi y’ u Rwanda, Ministeri y’ Uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango ndetse n’ akarere ka Kamonyi. Yashyikirijwe uyu muryango kuri uyu wa 22 Ukuboza 2016.
Ni mugihe uyu muryango wari utuye mu kazu k’ icyumba kimwe ari nabyo byabaye intandaro yatumye uyu mwana w’ umukobwa aterwa inda kuko yararanaga na musaza we ku buririri bumwe.
Uyu muryango wari utuye I Runda, ariko inzu washyikirijweyubatswe mu murenge wa Gacurabwenge. Ubwo uyu mwana w’ umukobwa yaterwaga inda na musaza we yari afite imyaka 13, ubu afite 15.
Aba babyeyi baje kubona babona umwana wabo atwite inda yatewe na musaza we. Bo ubwabo batangaza ko batakekaga ko aba bana bava inda imwe bashobora gusambana.
Inzu yahawe umuryango w’ umwana watewe inda na musaza we
Uyu mwana yitaweho n’inzego zibishinzwe, kuva icyo gihe kugeza ubu akurikiranwa kandi akaba ku kigo ISANGE One Stop Center cyo ku Kacyiru i Kigali. Gusa uyu munsi yari yazanywe kwakirana n’umuryango we inzu bubakiwe kugira ngo babe ahakwiriye abana bisanzuye.
ACP Celestin Twahirwa ushinzwe ishami rya ‘community policing’ muri Police y’u Rwanda yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana kuko ariyo ntandaro y’ikibazo nk’iki.
Avuga ko inshuro nyinshi ahaba ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana usanga akenshi ari ku burangare bw’ababyeyi, bityo asaba ababyeyi kurushaho kuba maso.
Aimable Udahemuka umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko bagiye kureba inkunga bazagenera uyu muryango usanzwe uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe kandi bagahabwa Mutuel de sante vuba kuko bari batarayibona.
Inzu uyu muryango wahawe ifite agaciro ka miliyoni umunani n’ibirimo nk’ibitanda, intebe, ubwiherero, ubwogero n’igikoni.
Si mu karere ka Kamonyi gusa hagaragaye ikibazo nk’ iki kuko no mu karere ka Nyamagabe umuryango w’umugabo wasambanyaga abana be b’abakobwa batatu kuko bararanaga mu kazu gato nawo wahawe inzu ikwiriye wubakiwe. Gusa uyu mugabo we afungiye iki cyaha cyo gusambanya urubyaro rwe.
Inzu yahawe umuryango w’ umugabo wasambanyaga abakobwa be mu karere ka Nyamagabe


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *