Umuryango wa Dorimbogo wahuye n’ihurizo ryo kumushyingura aho yifuje mbere yo gupfa
Yanditswe: Monday 29, Jul 2024

Umuryango wa Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka ’Dorimbogo’, uravuga ko utorohewe no kumushyingura aho yifuje mbere y’uko apfa.
Mu kiganiro umubyeyi wa nyakwigendera yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa Impanuro TV, yavuze ko abo mu muryango benshi bifuza ko Dorimbogo ashyingurwa hafi y’aho batuye, mu gihe mbere yo gupfa we yari yamusabye kuzamushyingura mu irimbi riri kure y’aho batuye .
Uyu mukecuru agaruka ku burwayi bwe, yavuze ko " bwari amayobera, bwari inshobera mahanga. Kwa muganga bari basanze afite indwara y’igifu ariko ifite inkomoko yakizanye. Bavuga ko afite agatsi kazamura gaze y’Igifu ko ariko kari kagiciye. Ubwo rero bamuhaye imiti cyahise cyoroha ariko nyuma y’ariya mashusho mwabonye , ntabwo byagabanutse ahubwo byarakomeye”.
Uwo mubyeyi akomeza agira ati: "Yarampamagaye ndagenda, ngezeyo atangira kumbwira uko bizagenda. Ambwira ko azapfa ko atazakira, nkamubwira nti ’ese ufite ubwoba bw’uko ugomba gupfa urufitiye ideni’? Ijambo yambwiye rya nyuma yarambwiye ngo ’ntuzarire, ndagukunda kandi nawe ukankunda’".
Nyina wa Dorimbogo avuga kandi ko mbere yo gupfa yari yarasabye kuzamushyingura ahitwa mu Gahondo, ariko kugeza ubushobozi bwo kugera ku irimbi bukaba ari ntabwo kuko kugerayo bisaba gutega imodoka ndetse akaba nta bushobozi afite bwo gukura umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Kibuye.
Ati: "Yarambwiye ngo keretse ningwa kure, ariko nihaba hafi nifuzaga ko mwazanshyingura ku Mburamazi, numvaga ko mutazanshyingura aho bashyinguye titireri (Tutulaire), bishoboka yashyingurwa aho yifuje ."
Umuryango wa nyakwigendera Nyiransengiyumva Valentine uvuga uwakifuza kubafasha kugira ngo haboneke amafaranga azafashishwa mu kumushyingura aho yifuje yakohereza ubufasha kuri numero 0787740401 ibaruye kuri musaza we Niyigaba Theoneste.
N’ubwo itariki yo kumushyingura itaramenyekana Dorimbogo wapfiriye mu bitaro bya Kibuye, azashyingurwa ahitwa ku Muhondo mu Murenge wa Kirimbi, mu gihe bamwe mubo mu muryango kubera ubushobozi buke bashakaga ko ashyingurwa ku irimbi ryitwa ku Mburamazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *