skol

Umushoferi utwara ikinyabiga yanyoye ibisindisha ni umwicanyi – IGP

Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026

featured-image

I Rusizi mu murenge wa Muganza, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu yakebuye abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ko batazihanganirwa.

Ni ubutumwa bwagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, mu bukangurambaga bwiswe ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ bwa Polisi y’Igihugu bugamije gukangurira abaturage kwirinda, no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Felix Namuhoranye, mu butumwa yatanze, yavuze umuyobozi w’ikinyabiziga utwara abantu yasinze ari umwicanyi, bityo ko Polisi y’Igihugu itazamwihanganira, azajyanwa ahashyirwa abicanyi.

Ati: “Umushoferi wanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge agatwara abantu utwara abantu, uwo ni umwicanyi nzamubika aho babika abicanyi.”

Ubu bukangurambaga bwa ‘Turindane Tugereyo amahoro’ icyiciro cyabwo cyambere gisozwa uyu munsi ku itariki ya 21 Mutarama 2026, bwatangirijwe mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba itariki ya 7 Ugushyingo 2025.

Imibare itangwa na Polisi y’Igihugu igaragaza ko kuva ubu bukangurambaga bwatangira muri iyi Ntara habaye impanuka ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa