skol
fortebet

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Djibouti yasuye Polisi y’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Djibouti, Col Abdillahi Abdi Farah, ku wa gatanu tariki 7 Nyakanga uyu mwaka yasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo aganire n’Ubuyobozi bwayo ku buryo bwo guteza imbere imikoranire y’izi nzego z’umutekano.
Col Abdillahi Abdi Farah n’abari hamwe na we bageze ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana wari hamwe n’abamwungirije; ari bo: ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Djibouti, Col Abdillahi Abdi Farah, ku wa gatanu tariki 7 Nyakanga uyu mwaka yasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo aganire n’Ubuyobozi bwayo ku buryo bwo guteza imbere imikoranire y’izi nzego z’umutekano.

Col Abdillahi Abdi Farah n’abari hamwe na we bageze ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana wari hamwe n’abamwungirije; ari bo: ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda. Hari kandi bamwe mu Bakomiseri ba Polisi y’u Rwanda barimo abayoboye amwe mu Mashami , Imitwe n’Amashuri byayo.

Amaze guha ikaze uwo Mushyitsi n’abari bamuherekeje, IGP Gasana yamubwiye ko yishimiye kuba yasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo baganire ku ngingo zitandukanye no gufatira hamwe ingamba zishimangira imikoranire myiza.

IGP Gasana yagize ati,"Hari byinshi biduhuza bifitiye inyungu ibihugu byacu n’Umugabane wa Afurika muri rusange. Aha twavuga nk’Imiryango y’ubufatanye itandukanye irimo ihuza ibihugu byo muri aka karere, ndetse n’ihuza ibyo ku mugabane wa Afurika. Muri iyo miryango harimo Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO)), Polisi Nyafurika (AFRIPOL), na Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL)."

Yagize kandi ati,"Imikoranire n’ubufatanye hagati ya Polisi z’Ibihugu byacu bisanzwe ari byiza; igikenewe kandi cy’ingenzi ni ukurushaho kubiteza imbere hagamijwe iterambere n’umutekano birambye by’Ibihugu byacu n’ababituye."

Yabwiye kandi uwo mushyitsi bimwe mu byo imaze kugeraho mu rwego rwo kwiyubaka birimo kuba ku Cyicaro Gikuru cyayo ari ho hari Ikigo cy’icyitegererezo muri aka karere gishinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abana, Ishuri rikuru ryayo riri i Musanze ryigishirizwamo Abofisiye bakuru ba Polisi baturuka mu bihugu by’aka karere, n’Ikigo cya Isange One Stop Center kimaze kugaba amashami agera kuri 44 mu bitaro n’ibigo nderabuzima biri hirya no hino mu turere tw’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagarutse ku kamaro k’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi agira ati,"Hari byinshi Polisi y’u Rwanda yakwigira ku bunararibonye bwa Polisi ya Djibouti nk’uko na yo hari ibyo yakwigira ku y’u Rwanda. Iyo mikoranire myiza igomba kurushaho gutezwa imbere mu nyungu z’ibihugu byacu n’ababituye."

Mu ijambo rye, Col Abdillahi Abdi Farah yagize ati,"Nasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda nk’usura inshuti n’umuvandimwe wanjye; kandi njye n’abo twazanye twishimiye uburyo twakiriwe mu muryango mugari wa Polisi y’u Rwanda."

Yakomeje agira ati,"Ndashima ubushake bw’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu byacu baharanira guteza imbere ubufatanye bugamije iterambere n’umutekano by’ababituye ndetse n’abatuye Umugabane wa Afurika muri rusange. Icyo Polisi z’Ibihugu byombi (U Rwanda na Djibouti) zisabwa ni ugushyira mu bikorwa izo ngamba."

Yavuze ko intego y’uruzinduko rwe mu Rwanda ari ukuganira n’inzego z’umutekano zarwo ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo zarushaho gukorana n’izo mu gihugu cye.

Col Abdillahi Abdi Farah yagize kandi ati,"Guteza imbere imikonanire n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Djibouti ni ingenzi ,kandi biri mu nyungu z’ibihugu byombi n’ababituye

Nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Djibouti n’abari hamwe na we basuye Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe Ikoranabuhanga; bahavuye basuye Ikigo cy’ikitegererezo muri aka karere kiri ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Basuye kandi Ishami rya Isange One Stop Center rya Kacyiru.

Bageze kuri iki Kigo cy’ikitegererezo, abo bashyitsi bakiriwe n’Umuhuzabikorwa wacyo, Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga wababwiye ibyo gikora n’ibyo giteganya gukora.

Ubwo basuraga Ishami rya Isange rya Kacyiru bakiriwe n’Umuhuzabikorwa w’Ibigo bya Isange, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire wababwiye amavu n’amavuko y’iki Kigo na serivisi gitanga.

Amaze gusura ibyo Bigo byombi, Col Abdillahi Abdi Farah yashimye imikorere yabyo ndetse ashishikariza ibindi bihugu kwigira ku ngamba z’u Rwanda zo gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa