Umuyobozi wa HCR yashimye politiki ya Perezida Kagame yo kwita ku mpunzi
Yanditswe: Saturday 30, Aug 2025
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (HCR), Filippo Grandi, yashimye Perezida Kagame kubera politiki nziza afite yo kwita ku mpunzi.
Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 29 Nzeri 2025, nyuma y’uko asuye inkambi y’igihe gito y’impunzi z’Abanye-Congo ya Nkamira, iherereye mu Karere ka Rubavu.
Filippo Grandi yagarutse ku kiganiro yaganiriye na Perezida Paul Kagame, aho yamushimiye ku nama yamuhaye icyo gihe.
Ati “Ikibazo cy’impunzi ni kimwe mu byo naganiriyeho na Perezida Kagame. Twagiranye ibiganiro byiza cyane, ndashaka gufata uyu mwanya mushimire igihe yampaye n’ibitekerezo by’ingirakamaro twaganiriyeho. Namushimiye politiki nziza u Rwanda rufite ku mpunzi kuko rwakiriye impunzi hafi ibihumbi 140 z’Abanye-Congo n’Abarundi, dore ko iyi politiki idaheza.”
“Ubu turi mu nkambi y’igihe gito irimo impunzi zaje ziturutse muri RDC mu minsi yashize, ariko uko iminsi izagenda ishira aba bantu bazimurirwa i Mahama no mu zindi nkambi. Aho bazahabona uburezi, serivisi z’ubuzima ndetse n’akazi. Ibi byose ni ibyavuye muri politiki nziza z’u Rwanda.”
Filippo Grandi wakomereje urugendo rwe mu Mujyi wa Goma umaze amezi arindwi warigaruriwe n’Ihuriro rya AFC/M23, aho yahamije ko ibiganiro by’amahoro bigenda neza kandi hashobora kuboneka ibisubizo ku kibazo cy’impunzi.
Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kubona imbaraga u Rwanda rukoresha mu kwita ku mpunzi, agiye gusaba imiryango mpuzamahanga kongera inkunga kugira ngo irufashe gushyira mu bikorwa iyi politiki.
Inkambi ya Mahama yo mu Karere ka Kirehe ni yo ibarurwamo impunzi nyinshi z’Abanye-Congo n’Abarundi zigera ku 57.768; ikabamo kandi izigera ku 10.702 zinyuzwamo by’igihe gito, zose hamwe zikaba 70.470.
Inkambi ya Kigeme irimo impunzi 14.712 n’izindi 119 zinyuzwamo by’igihe gito, zose hamwe zikaba 14.831. Mu Rwanda habarurwa impunzi 121.131 zibarizwa mu nkambi esheshatu.
Ni mu gihe habarurwa impunzi 137.465 bari mu nkambi z’igihe gito batarabasha kubona ubuhungiro. Ibi bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).
Umuyobozi HCR, Filippo Grandi, yashimye Perezida Kagame washyizeho politiki yo kwita ku mpunzi
Urubyiruko rw’Abanye-Congo rwo mu Nkambi y’Igihe gito ya Nkamira rwerekanye rutaheranwe n’agahinda
Umuyobozi wa HCR, Filippo Grandi, yavuze ko agiye gusaba imiryango mpuzamahanga ifasha u Rwanda kongera inkunga kugira ngo rwite ku mpunzi



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *