skol

Urujijo ku nkomoko nyakuri ya Habyalimana wahoze ari Perezida w’ u Rwanda

Yanditswe: Monday 03, Apr 2017

Hari impaka zivuga ko Juvenal Habyalimana wahoze ari Perezida w’ u Rwanda akomoka ahitwa Kigezi mu gihugu cya Uganda, mu gihe amwe mu mateka amugaragaza nk’ ukomoka Gisenyi mu Rwanda.
Bivugwa ko se wa Habyalimana ari umukiga w’ ahitwa Kigezi. Bivugwa kandi ko se wa Habyalimana witwa Jean Baptiste Ntibazirikana yinjiye mu Rwanda mu mwaka w’ 1903 nk’ umwisumyi(umuntu utwaza abagenzi imizigo).
Ntibazirikana yinjiye mu Rwanda ari kumwe n’ abapadiri bera bari baje mu iyogezabutumwa ku butaka (…)

Hari impaka zivuga ko Juvenal Habyalimana wahoze ari Perezida w’ u Rwanda akomoka ahitwa Kigezi mu gihugu cya Uganda, mu gihe amwe mu mateka amugaragaza nk’ ukomoka Gisenyi mu Rwanda.

Bivugwa ko se wa Habyalimana ari umukiga w’ ahitwa Kigezi. Bivugwa kandi ko se wa Habyalimana witwa Jean Baptiste Ntibazirikana yinjiye mu Rwanda mu mwaka w’ 1903 nk’ umwisumyi(umuntu utwaza abagenzi imizigo).

Ntibazirikana yinjiye mu Rwanda ari kumwe n’ abapadiri bera bari baje mu iyogezabutumwa ku butaka bw’ Ababiligi Rwanda – Urundi ariho haje guhinduka u Rwanda.

Abo bapadiri baturukaga muri Uganda berekeza I Kabgayi, ahashinzwe imwe muri za misiyoni ziyogeza butumwa.

Mu mwaka w’ 1903, nibwo abo bapadiri banyuze I Kabale Ntibazirikana abatwaza imizigo bakomeza urugendo berekeza I Kabgayi. Ntibazirikana wari ukiri ingaragu icyo gihe yagiye gutura ku Gisenyi arongora umunyarwandakazi witwa Suzanne Nyirazuba babyarana Habyalimana muri Weruwe 1937.

Icyo Mubyara wa Habyalimana abivugaho

Mu minsi ishize Ikinyamakuru Dail monitor cyasuye Mubyara wa Habyalimana,witwa John Bakaruhire bakunze kwita Kamashara, aho atuye I Kabale ahitwa Kirigime.

Ubwo umunyamakuru yari amaze kubwira Kamashara ingingo ashaka ko baganiraho, Kamashara w’ imyaka 75 y’ amavuko yaramubwiye ati ’uramenye utankururira ibyago’. Yageze aho yemera ko amubaza ikibazo kimwe ariko ntafate amajwi n’ amashusho.

Yasubije umunyamakuru ati “ Abavuga ko Habyalimana ari umukiga wa hano I Kabale ntabwo bazi ukuri. Habyalimana yari umukiga ukomoka I Gisenyi mu Rwanda. Ruhengeri, Gisenyi, Byumba na Kibuye hari hatuwe n’ abakiga”

“Mu by’ ukuri Abanyarwanda bakundaga kubita ngo ni abakiga bo mu Rwanda”

Kamashara yashimangiye ko Habyalimana atari umukiga w’ I Kabale ahubwo ari umukiga wo mu Rwanda.

“Na se umubyabyara ntabwo yigeze akandagira muri Uganda. Nta narimwe! Icyo nicyo nabwira umuntu wese kuko naramubonye. Najyaga ntembera ku igare nkajya kubasura ku Gisenyi nari mfiteyo ba marume. Mama wanjye Jovenine Kamashara yari mushiki wa se wa Habyalimana”

Dail monitor ikomeza ivuga ko mu mwaka 1994, 13, Mata ubwo hari hashize icyumweru kimwe Habyalimana aguye mu ndege yarasiwe I Kigali ivuye muri Tanzania, Kamashara yabwiye itangazamakuru ko na Perezida Museveni ubwe abizi ko Habyarimana afitanye isano na Kamashara.

Icyo gihe yumvikanye mu itangazamakuru yijujutira ko ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bwamubujije guhura na Museveni ngo amusabe ubufasha bwo gushyingura umurambo wa Habyalimana I Kabale.

Iki kinyamakuru cyongeye ku mubaza kubyo yatangaje icyo gihe asaba ko umurambo wa Habyalimana washyingurwa I Kabale arabihakana.

Ati “Habyalimana yari Perezida w’ u Rwanda ni gute se yari gushyingurwa hano?”

Habyalimana n’ uwari Perezida w’ u Burundi bapfuye ubwo indege barimo ivuye Arusha mu biganiro bigamije amahoro yarasirwaga I Kigali. Hari tariki 6 Mata 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa