skol

Utayifashe mu ntoki ntabarwaho ikosa: Impinduka ku gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga

Yanditswe: Monday 29, Dec 2025

featured-image

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga bigiye kujya bifatwa nk’ikosa gusa mu gihe umuyobozi w’ikinyabiziga afashe telefoni mu ntoki.

Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 29 Ukuboza 2025.

Ubwo Abadepite basesenguraga ingingo z’itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda hagaragajwe ko gukoresha telefoni utayifashe mu ntoki bitabarwa nk’ikosa nk’uko Umushinga w’iteka rishya rya Minisitiri ufite ikoreshwa ry’imihanda mu nshingano ingingo yaryo 156 ibiteganya.

Perezida wa Komisiyo Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Depite Tumukunde Hope Gasatura, yavuze ko gukoresha telefoni utayifashe mu ntoki nta kibazo kirimo.

Minisitiri Gasore yagize ati “Utwara ikinyabiziga ari gukoresha telefoni yandika, asoma, akoresha telefoni ayifatiye ku gutwi, areba amashusho cyangwa ibindi birangaza aba akoze ikosa. Ni ukuvuga ngo itegeko ryashyize imbaraga mu by’ukuri ku byatuma ugira impanuka.

Yakomeje ati “Mu gihe telefoni irambitse hasi, ihujwe n’imodoka ntabwo byitwa ikosa, bibarwa nk’aho waba ari kuganira n’umuntu mwicaranye mu modoka. Ndagira ngo mbitangeho umucyo.”

Ubusanzwe gukoresha telefone igendanwa utwaye imodoka ni ukurenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda, kandi ikaba imwe mu mpamvu zikomeye zitera impanuka zo mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu.

Mu myaka yashize, Polisi y’u Rwanda yagiye ikora ubukangurambaga ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda kugira ngo ihindure imyitwarire y’abakoresha umuhanda hagamijwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Kurinda ikoreshwa rya telefone igendanwa mu gihe utwaye ikinyabiziga kugira ngo urokore ubuzima bwawe n’ubw’abandi ni kimwe mu byagarutsweho muri ubu bukangurambaga.

Iryo teka rishya kandi riteganya ko abashoferi bazajya bakora mu amakosa bazajya banakurwaho amanota nko mu gihe umushoferi akoze impanuka agahunga, azajya akurwaho amanota atandatu, uwatwaye imodoka ishyirwamo akuma kagaragaza igipimo cy’umuvuduko ‘Speed Governor’ ntagakoreshe, azajya ahanishwa gukurwaho amanota atanu.

Umushoferi utwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge azajya akurwaho amanota ane, gutwara ikinyabiziga udafitiye uruhushya, kurenza umuvuduko no kwirengagiza ibimenyetso birimo n’amatara azwi nka ’Feux Rouges’ azajya akurwaho amanota atatu mu gihe gutwara ikinyabiziga kidafite ubwishingizi cyangwa gukoresha telefoni utwaye hazajya hakurwaho amanota abiri.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko gukoresha telefoni utayifashe mu ntoki bitagize ikibazo ku mushoferi w’ikinyabiziga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa