skol
fortebet

Uwari DASSO arashakishwa na Polisi nyuma yo kwica umugore we amunize

Yanditswe: Sunday 05, Feb 2017

Sponsored Ad

Hategekimana Edgar, wari asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano mu rwego rw’akarere ruzwi nka DASSO, arashakishwa na Polisi y’u Rwanda nyuma y’uko yishe umugore we amunize ibi byabaye mu rukerera kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017.
Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko waburiwe irengero, arimo gushakishwa na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gukekwaho kwica umugore we Musabyimana Agnes w’imyaka 25, amunigiye mu rugo rwabo ruri mu mudugudu wa Bara wo mu kagari ka Rubimba, (...)

Sponsored Ad

Hategekimana Edgar, wari asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano mu rwego rw’akarere ruzwi nka DASSO, arashakishwa na Polisi y’u Rwanda nyuma y’uko yishe umugore we amunize ibi byabaye mu rukerera kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017.

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko waburiwe irengero, arimo gushakishwa na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gukekwaho kwica umugore we Musabyimana Agnes w’imyaka 25, amunigiye mu rugo rwabo ruri mu mudugudu wa Bara wo mu kagari ka Rubimba, mu murenge wa Kabare wo mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba. Abaturage bavuga ko uyu asanzwe ari umu DASSO muri aka karere ka Kayonza.

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yavuze ko uyu mugabo Hategekimana Edgar koko yari umukozi mu rwego rwa DASSO ariko akaba amaze iminsi yarabihagaritse ku mpamvu ze zitazwi.

IP Emmanuel Kayigi, avuga ko mu gitondo cya kare cyo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017, Hategekimana Edgar yazindutse ahamagara murumuna we akamusaba ko aza kumusigarira ku rugo kuko we adahari, hanyuma uwo murumuna we akaba yahageze mu masaha ya saa moya za mugitondo asanga inzu irarangaye, maze yinjiye mu nzu asanga umugore araryamye yapfuye bigaragara ko yaba yanizwe, kuko mu ijosi harimo ibisebe byerekana ko yanakomerekejwe n’inzara z’uwamunize.

Uyu muvugizi wa Polisi kandi avuga ko bakeka ko Hategekimana Edgar yaba yanize uyu mugore we mu masaha ya saa cyenda z’igicuku, bugacya ahita acika. Bari basanzwe babana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse bari bafitanye abana babiri. Nta kibazo kizwi cy’amakimbirane bari basanzwe bafitanye nk’uko Polisi ibivuga.

Src:ukwezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa