skol
fortebet

Uwari wiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu ya Miliyoni 5

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki 07.08.2017 mu rukiko rwisumbuye rwa NGOMA, NDUWIMANA André waregwaga ibyaha birimo kwiyitirira Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko igihano cy’imyaka 10 n’igice ndetse n’ihazabu ya 5,000,000 y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyaha yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha NDUWIMANA Andre yabikoreye mu ntara y’Uburasirazuba yose ariko cyane cyane ku turere twa Kayonza na Gatsibo.
Isomwa ry’uru rubanza ryatangiye umucamanza asoma imyirondoro y’uregwa nyuma akurikizaho incamake (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki 07.08.2017 mu rukiko rwisumbuye rwa NGOMA, NDUWIMANA André waregwaga ibyaha birimo kwiyitirira Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko igihano cy’imyaka 10 n’igice ndetse n’ihazabu ya 5,000,000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyaha yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha NDUWIMANA Andre yabikoreye mu ntara y’Uburasirazuba yose ariko cyane cyane ku turere twa Kayonza na Gatsibo.

Isomwa ry’uru rubanza ryatangiye umucamanza asoma imyirondoro y’uregwa nyuma akurikizaho incamake y’iby’Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho uregwa, ibyo abatangabuhamya batanze ndetse n’iby’uwiregura yireguye ari imbere y’urukiko.

Umucamanza hayise agaruka ku mwanzuro urukiko rwafashe kuri buri cyaha Nduwimana akurikiranyweho n’ubushinjacyaha hakurikijwe ubushishozi bw’urukiko ndetse n’ibyo rwahawe n’impande zombi mu gihe cy’iyumva ry’urubanza.

Ku cyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, urukiko rushingiye ku buhamya bw’uwitwa HABIMANA Jean Alexis wo mu murenge wa Gitoki ho mu karere ka Gatsibo aho yahamije ko NDUWIMANA Andre yamubeshye ko azamukurikiranira ikibazo yari afite cy’akarengane abinyujije mu rukiko rw’ikirenga maze agaha NDUWIMANA Andre amafaranga angana na 900.000 frw .

Urukiko kandi rugendeye ku nyandiko NDUWIMANA Andre yafatanywe zirimo impapuro zisanzwe zitangirwaho ibirego bishingiye ku karengane ku Rwego rw’Umuvunyi rwanzuye ko ahamwa n’iki cyaha hashingiwe ku ngingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda.

Ku cyaha cyo kwiha ububasha ku mirimo itari iye no kwambara umwambaro atagenewe agamije kuyobya rubanda, urukiko rushingiye ku buhamya bwa MWIZERWA Epimaque wahamirije ubushinjacyaha ko yagiranye amasezerano na NDUWIMANA Andre nk’umwunganizi mu mategeko, yo kumuburanira urubanza mu rukiko rw’ibanze rwa Rukara aho ngo yahise amuha avance ya 25.000 frw ariko nyuma akaza kumubwira y’uko gukurikirana urubanza rwe neza azamushakira undi mwunganizi mu mategeko ngo kuko yari azi neza ko ari nta burenganzira abifitiye.

Urukiko kandi rushingiye ku bimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha ko uyu NDUWIMANA Andre mu gihe cy’ifatwa rye yafatanywe umwambaro ndetse n’ikarita bisanzwe byambarwa n’abunganizi mu mategeko, rwanzuye ko uregwa ahamwa n’iki cyaha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 616 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ku cyaha cy’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi, urukiko rushingiye ku bimenyetso rwagaragarijwe n’ubushinjacyaha birimo iby’abatangabuhamya barimo HABIMANA Jean Alexis wahamije ko yahaye NDUWIMANA 900.000 frw ngo kugira ngo amutangire ikirengo cy’akarengane yari afite mu rukiko rw’ikirenga.

Ngo ibi bintu NDUWIMANA Andre akabikora atari umwunganizi mu mategeko cyangwa undi muntu amategeko abyemerera bigatuma ahabwa aya mafaranga kubera gushuka abaturage, kuri iki cyaha urukiko rushingiye ku ngingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda rwanzuye ko NDUWIMANA Andre ahamwa n’iki cyaha.

Nyuma yo gusoma imyanzuro y’urukiko ku byaha byose NDUWIMANA Andre Akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, umucamanza yanzuye ko hashingiwe ku ngingo ya 83 n’iya 84 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ibihano ku ruhererekane rw’ibyaha nk’uko uregwa aregwa ibyaha birenze kimwe,
umucamanza yanzuye ko NDUWIMANA Andre ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi n’igice n’ihazabu ya 5,000,000 frw ariko asonerwa amagarama kubera ko yaburanye afunze. Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko Uregwa akaba ashobora kujuririra mu rukiko rukuru

Bimwe mu byangombwa by’ibihimbano André yakoreshaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa