skol
fortebet

Perezida Kagame yaganiriye na Clinton wayoboye USA ku bibazo biri muri RDC

Yanditswe: Monday 08, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame yaganiriye na Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaruka ku rugendo rw’Iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Sponsored Ad

Baganiriye kandi ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, bagaragaza ko hakenewe ibisubizo bya politiki mu kubikemura.

Perezida Kagame na Clinton bemeranyije ko igisubizo cya politiki ari cyo gikenewe kugira ngo impamvu muzi z’intambara ibera muri RDC zikemuke.

Biti “Banaganiriye ku mutekano w’Akarere, bemeranya ko hakenewe igisubizo cya politiki cyakemura impamvumuzi z’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, agira ingaruka ku Karere kose.”

Iki kiganiro kibayeho mu gihe ingabo za RDC zihanganiye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mpera za 2021. Ni intambara yahungabanyije umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.

U Rwanda rushinjwa gufasha M23, rwabihakanye kenshi, rugaragaza ko Abanye-Congo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bashinze uyu mutwe kugira ngo birwaneho mu gihe bari bakomeje gutotezwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa