skol
fortebet

Abadepite ba Zambia basuye inteko nshingamategeko yo mu Rwanda [Amafoto]

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Donathille MUKABALISA yakiriye mu biro bye itsinda ry’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’igihugu cya Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda.
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi ku guta muri yombi no kugeza mu Rwanda abanyarwanda basize bakoze jenoside baba muri iki gihugu.
RBA yatangaje ko iri tsinda ry’abadepite bari mu ruzinduko rw’iminsi 7 mu Rwanda, ni abagize komisiyo y’uburezi, (...)

Sponsored Ad

Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Donathille MUKABALISA yakiriye mu biro bye itsinda ry’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’igihugu cya Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi ku guta muri yombi no kugeza mu Rwanda abanyarwanda basize bakoze jenoside baba muri iki gihugu.

RBA yatangaje ko iri tsinda ry’abadepite bari mu ruzinduko rw’iminsi 7 mu Rwanda, ni abagize komisiyo y’uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga mu nteko ishinga amategeko y’igihugu cya Zambia.

Hon Patricia MWASHI-NGWELE wari uyuboye iri tsinda, yatangaje ko bigiye byinshi ku Rwanda birimo ubumuntu abanyarwanda bongeye kwiyubakamo nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Aba badepite kandi banagiranye ibiganiro n’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagize komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga umuco na siporo, mu rwego rwo guhanahana amakuru no kungurana ibitekerezo ku mikorere nk’abantu bahuje inshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa